Tiamo Lounge i Remera ikomeje kwigaragaza nk’isibaniro nyakuri ry’imyidagaduro igezweho mu Mujyi wa Kigali, aho buri wese ahasanga umunezero, serivisi zinoze n’ikirere cyihariye. Ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, hateganyijwe igitaramo kidasanzwe cyiswe First Class Friday, kizahuriza hamwe abakunzi b’umuziki, imyidagaduro ku rwego rwo hejuru.
Iki gitaramo kizaba kirimo bamwe mu byamamare muri iki gihugu cy’u Rwanda bazi kuvanga umuziki barimo DJ Caspi na DJ Lou. Ijoro rizaba rirushaho kuryohera abitabiriye bitewe n’uko abasanzwe bayobora ibitaramo barimo Chelina Doll na Jesa, abazwiho guha abitabiriye igitaramo akanyamuneza n’ingufu zidasanzwe, bigatuma buri wese yiyumva nk’uri mu kirere kidasanzwe.
Tiamo Lounge yamamaye kubera serivisi nziza ikomeza gutanga haba umuziki uhabarizwa, ku byo kunywa byujuje ubuziranenge, no ku mafunguro ateguwe neza anyuze amaso n’akanwa. Ibi bituma buri mugoroba wose uhahurira n’abandi uba umwanya wo kuruhuka, kwishimira ubuzima no kwinezeza.
‘FirsT Class Friday’ si igitaramo gisanzwe gusa, ni ubunararibonye bwuzuye umunezero, no kwidagadura ku rwego mpuzamahanga. Niba ushaka ahantu ho guhurira n’inshuti n’abavandimwe, kumva umuziki mwiza no kwiyumva nk’umunyacyubahiro, Tiamo Lounge i Remera ni ho ugomba kuba uri ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026.
















