Umujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere mu myidagaduro, Ti’Amo Lounge i Remera ikomeje kwigaragaza nk’ahantu hihariye hahurira umunezero, umuziki mwiza ndetse na serivisi zinoze. Abahageze barabyemeza: Ti’Amo ni isibaniro ridasanzwe rikomeje kuvugwa n’abatari bake kubera uko ryakira neza abashyitsi n’uburyo ritegura ibyishimo by’ijoro.
Ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, Ti’Amo Lounge yaguteguriye igitaramo cyihariye cyiswe “SOCIAL THURSDAY”, kizaba cyuzuyemo ibyishimo n’umunezero urenze ibisanzwe. Ni ijoro rigenewe abakunda gusabana, kuruhuka no kwishimana n’inshuti n’abo bakunda.
Umuziki uzaba uri kuvangwa na Dj Kiss, Dj Lou, Dj Pinky na Dj Benda, aba-DJ bamenyerewe gutuma abantu banezerwa mu buryo buhebuje, bakavanga injyana zigezweho n’izikunzwe. Ibyishimo bizayoborwa na Jesca, uzagira uruhare rukomeye mu kwakira abashyitsi no gutuma ijoro rigenda neza mu mwuka w’ubusabane.
Ti’Amo Lounge si umuziki uharangwa gusa , ni n’ahantu hazwi cyane kubera ibinyobwa byiza bitegurwa kinyamwuga, amafunguro aryoshye kandi ateguwe neza, ndetse n’abakozi bafite urugwiro. Ni ho hantu heza ho kubarizwa nk’umuntu wese ushaka kwidagaduro gufite ireme. Tangira witegure wowe n’abawe, kuko ubuze mu gitaramo “SOCIAL THURSDAY” wazicuza by’iteka.
















