Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse by’agateganyo itangwa rya viza ku Barundi, kubera kutubahiriza amategeko agenga uru rwandiko rwemerera umuntu kwinjira ku butaka bwayo.
Ambasade ya Amerika i Bujumbura yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Kanama 2025, ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku bikorwa byo kurenga ku mategeko agenga viza ya Amerika, byagiye bikorwa inshuro nyinshi n’abaturage b’u Burundi.
Itangazo ry’iyi ambasade ryagaragaje ko imyitwarire mibi ya bamwe ishobora kugira ingaruka kuri bose, kuko umuntu umwe ashobora gufungira igihugu cyose amarembo.
Ibi byabaye mu gihe hari n’abandi baturage bo mu karere bakomeje kujya kanengwa imyitwarire idahwitse mu bihugu by’amahanga, aho kwica amategeko bigira ingaruka ku muryango mugari.
Si ubwa mbere ibi bibaye kuko no mu 2020, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yahagaritse gutanga Viza ku Barundi bose, icyo gihe ibashinja kwanga kwakira abaturage babo birukanywe ku butaka bwayo.
