Ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye ziga ku mibereho n’imyitwarire y’abantu, bugaragaza ko abantu benshi bakunze kunywa inzoga nyinshi mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka. Ibi biterwa ahanini n’impamvu zitandukanye zirimo ibirori byo kwizihiza uko umwaka wagenze, guhura n’inshuti n’imiryango baribamaze igihe kinini badaherukana, ndetse no gukoresha umwanya wo kuruhuka no kwidagadura nyuma y’akazi kenshi k’umwaka wose.
Abashakashatsi bavuga ko iyi myitwarire ishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’abantu. Mu gihe bamwe bashobora kunywa mu rugero, abandi bakagwa mu mutego wo kurenza urugero barimo banywa inzoga bikaba byatera ibibazo nk’umubiri kunanirwa cyane cyanggwa se kugira ibibazo by’imyitwarire nki za makimbirane mu miryango cyangwa impanuka zo mu muhanda ziterwa no gutwara ibinyabiziga basinze.
Abahanga mu by’ubuzima bibutsa ko abantu bagomba kunywa mu rugero, cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru. Bagaragaza ko inzoga nyinshi zishobora kugira ingaruka ku bwonko, umutima, n’impyiko, ndetse no kongera ibyago byo kwandura indwara zidakira.
Banasaba abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge by’umurengera no gufata ibyemezo byiza mu gihe bibagoye kwirinda kunywa inzoga.
Ku rundi ruhande, ubushakashatsi bugaragaza ko bamwe mu bantu bakoresha inzoga mu minsi mikuru isoza umwaka nk’umwanya wo kwitekerezaho no gukosora amakosa bakoze, bakirinda ibikorwa bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo cyangwa ku bandi.
Benshi muri bo bahitamo kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka binyuze mu bundi buryo nk’imikino, gusura inshuti n’imiryango, cyangwa gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abatishoboye.
Mu gihe gusoza umwaka ari umwanya mwiza wo kwidagadura no gusabana, abashakashatsi basaba abantu gufata iya mbere mu gukumira ingaruka mbi zituruka ku buryo bakoresha iki gihe cy’imbonekarimwe.
Kwimakaza umuco wo kunywa mu rugero no kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze ni kimwe mu bisubizo byafasha kugabanya izo ngaruka. Banafasha abantu kumenya ko iminsi mikuru ari igihe cyiza cyo kwishima no gusabana, ariko hagakorwa ibintu byose mu buryo bunoze kandi butagira uwo bubyara ibibazo.