Abashakashatsi bari gukora iperereza ryimbitse ku mpanuka y’indege yabereye i Muan muri Koreya y’Epfo, mu rwego rwo kumenya icyateye iyi mpanuka.
Abashakashatsi bari gukora iperereza ryimbitse ku mpanuka y’indege yabereye i Muan, Koreya y’Epfo, mu rwego rwo kumenya icyateye iyo mpanuka.
Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Kuzimya Umuriro i Muan, Lee Jeong-Hyeon, yavuze ku mpamvu ebyiri zishobora kuba zarateje iyi mpanuka. Yagize ati: “Turakeka ko impamvu yateye iyi mpanuka ishobora kuba ari ikirere cyari cyifashe nabi. Icyakora, impamvu nyakuri izamenyekana binyuze mu iperereza ryimbitse riri gukorwa.”
Ibikoresho by’indege biragaragara ko byagize ibibazo byo kohereza amakuru. Indege yaguye kuri bariyeri maze ifatwa n’umuriro ku cyumweru.
Amakamyo asaga 30 hamwe na kajugujugu nyinshi zoherejwe mu gikorwa cyo kuzimya uyu muriro.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Indege Jeju Air, Kim E-bae, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka. Yagize ati: “Icya mbere, ndasaba imbabazi ku mpamvu iyi mpanuka yabayeho ku bantu bose bakundaga Jeju Air. Ikirenze kuri ibyo byose, ndihanganisha ababo bapfiriye muri iyi mpanuka ndetse n’imiryango yabo. Kuri ubu biragoye kumenya icyateye iyi mpanuka, kandi tugomba gutegereza ibisubizo by’iperereza biturutse ku nzego zibishinzwe.”
Mu bantu 181 bari mu ndege, byibuze 120 bamaze gutangazwa ko bapfuye.