• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
Home Amakuru

Abasirikare b’u Burundi barenga 17 baguyemo mu mirwano iheruka kubera

Abasirikare barenga 17 b’ingabo z’u Burundi zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nibo baguye mu mirwano iheruka kubahuza n’umutwe wa Twirwaneho wifatanyije n’uwa M23 mu gace ka Rugezi

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
April 17, 2025
in Amakuru
0
Abasirikare b’u Burundi barenga 17 baguyemo mu mirwano iheruka kubera
0
SHARES
23
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Abasirikare barenga 17 b’ingabo z’u Burundi zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nibo baguye mu mirwano iheruka kubahuza n’umutwe wa Twirwaneho wifatanyije n’uwa M23 mu gace ka Rugezi, kari muri secteur ya Lulenge, teritware ya Fizi, Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Sos Media Burundi agaragaza ko iyi mirwano yabaye hagati ya tariki ya 12 na 15 Mata 2025, aho ingabo z’u Burundi zifatanyije na FARDC n’abarwanyi ba Mai Mai Biloze Bishambuke barwanaga n’imitwe ya Twirwaneho na M23.

Iyi mirwano yabereye mu bice bya Rugezi na Kabanju, aho umuturage wo muri Twirwaneho yahamirije icyo kinyamakuru ko abasirikare b’Abarundi barenga 17 bahasize ubuzima, umwe muri bo afatwa mpiri, ndetse n’intwaro zabo zigarurwa.

Nyuma y’iyo mirwano, abasirikare b’u Burundi basigaye bagaragara mu mujyi wa Baraka bahunga berekeza i Bujumbura banyuze mu kiyaga cya Tanganyika.

Raporo zigaragaza ko bari baturutse Babengwa, aho bari bari mu myitozo ya gisirikare hamwe n’abarwanyi ba Mai Mai bayobowe na General Hamuri Yakutumba.

Abasirikare b’u Burundi bamaze imyaka ibiri muri Kivu y’Amajyepfo, aho binjiye kuva muri Kamena 2022 bavuga ko bagamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwabo nka FNL na Red-Tabara.

Gusa, ibikorwa byabo byakunze kunengwa kuko bagabye ibitero ku baturage b’Abanyamulenge mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, akunze kugaragaza ko ashyigikiye ibikorwa by’igisirikare cye muri Congo. Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, yavuze ko u Burundi bufite uburenganzira bwo kwirwanaho, ndetse anabishimangira mu 2024 avuga ko “abasirikare b’u Burundi bari muri RDC kugira ngo bahige abashinja guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo.”

Nubwo igisirikare cy’u Burundi kivuga ko cyoherejwe kurwanya umutwe wa Red-Tabara, biragaragara ko gifatanya n’igisirikare cya RDC ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro nka Mai Mai na FDLR, iyi ya nyuma ikaba izwiho kuba igizwe n’abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abasirikare b’u Burundi barenga 17 baguyemo mu mirwano iheruka kubera

Iyi mirwano iheruka yabaye imwe mu zakomeye cyane, ikaba yasize abasirikare b’u Burundi benshi bahasize ubuzima. Ahanini ngo bapfuye bitewe n’uko barwaniye mu misozi batamenyereye.

Uretse ingabo zaguye, iyi mirwano yatumye abaturage baturutse mu moko ya Abapfulero n’Ababembe bahunga berekeza i Milimba, Mukela na Kitchula.

Amakuru ya vuba kandi agaragaza ko ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi n’indi mitwe, zirimo gutegura ibindi bitero ku birindiro bya Twirwaneho i Kahololo, teritware ya Uvira, nk’uko bivugwa mu itangazo ryasohowe n’uwo mutwe.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Imyambarire y’ibyamamare yahigitse iyindi ku rubyiniro muri Coachella 2025

Next Post

Mikel Arteta ashima Pep Guardiola: “kuba ndi hano, ni kubera we”

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Mikel Arteta ashima Pep Guardiola: “kuba ndi hano, ni kubera we”

Mikel Arteta ashima Pep Guardiola: "kuba ndi hano, ni kubera we"

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

January 31, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Cristiano Ronaldo: “Iki gikombe ni kimwe mu byanteye ibyishimo”

Cristiano Ronaldo: “Iki gikombe ni kimwe mu byanteye ibyishimo”

June 9, 2025
DR Congo yamaganye urugendo rwa EJVM i Goma

DR Congo yamaganye urugendo rwa EJVM i Goma

June 9, 2025
Ihuriro ry’ingabo za Congo ryongeye kugaba igitero mu Rugezi

Ihuriro ry’ingabo za Congo ryongeye kugaba igitero mu Rugezi

June 9, 2025
Real Madrid yemeye gusinyisha impano y’imyaka 16, Abdellah Ouazzane

Real Madrid yemeye gusinyisha impano y’imyaka 16, Abdellah Ouazzane

June 9, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Cristiano Ronaldo: “Iki gikombe ni kimwe mu byanteye ibyishimo”

Cristiano Ronaldo: “Iki gikombe ni kimwe mu byanteye ibyishimo”

June 9, 2025
DR Congo yamaganye urugendo rwa EJVM i Goma

DR Congo yamaganye urugendo rwa EJVM i Goma

June 9, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com