Abasirikare b’u Burundi bamaze igihe mu Bibogobogo ho muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bahavuye berekeza ku muhanda munini ugana i Baraka, ahazwi cyane nka Kivu Safaris.
Amakuru dukesha MCN aturuka ku baturage b’ako gace bavuga ko abasirikare bagaragara bamanuka berekeza i Baraka. Umwe mu baturage yagize ati: “Ubu tuvugana ni saa kumi n’imwe n’iminota 28 za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Kamena 2025. Baba-soda bo mu ngabo z’u Burundi bari aha mu Bibogobogo bazinguye.”
Yakomeje agira ati: “Bikoreye imizigo myinshi, kandi bagiye ari benshi. Ntituramenya niba ari bose bagiye kuko bugacya bitaracya neza.”
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, izi ngabo zari zavuye i Baraka zigana mu Bibogobogo. Nyuma y’igihe gito, byatangajwe ko zambutse zerekeza mu gace ka Minembwe aho bivugwa ko zagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge.
Nyuma y’umunsi umwe havugwa ibyo bitero, byagabwe muri Mukoko n’utundi duce twa Minembwe nka Nyaruhinga n’ahandi.
Ibyo bitero byaturukaga kwa Mulima, bigizwemo uruhare n’ingabo z’u Burundi, FDLR, FARDC n’imitwe ya Wazalendo.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa, imitwe ya Twirwaneho na M23 yagiye isubiza inyuma izi ngabo. Nyuma y’ibyo bitero, ingabo z’u Burundi zasubiye mu Bibogobogo. Kuri ubu, amakuru avuga ko zasubiye kumanuka berekeza i Baraka, zifatanyije n’abandi bari basanzwe muri Bibogobogo.
Mu Bibogobogo hasanzwe hari amakambi abiri y’ingabo z’u Burundi: imwe iri mu gace ka Ugeafi, indi mu Bipimo. Ingabo za FARDC zo ziba ahazwi ku izina rya “ku Musaraba”.
