Abasirikare b’u Burundi bagaruye inka zibarirwa muri cumi n’imwe zari zanyazwe n’inyeshyamba za Wazalendo mu gace ka Luvungi, gaherereye muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru yatangajwe ‘abahaturiye, avuga ko iki gikorwa cyo gusubiza inka cyabaye ku cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, ubwo abasirikare b’u Burundi binjiraga muri ako gace bagasubiza izo nka zari zambuwe abaturage b’Abanyamulenge.
Amakuru avuga ko mbere y’uko izo nka zigarurwa, habayeho gushyamirana gukomeye hagati y’ingabo z’u Burundi n’abarwanyi ba Wazalendo. Nyuma y’uko Wazalendo bananiwe guhagarara ku rugamba, bahise bashyira hasi intwaro zabo maze bafatwa mpiri.
Ubuhamya bugira buti: “Ejo Wazalendo banyaze Inka 11 i Luvungi z’Abanyamulenge. Ariko abasirikare b’u Burundi barazigarura. Mbere y’uko zigarurwa, Abarundi babanje gushyamirana na Wazalendo, ariko Wazalendo bisanga hasi niko kurambika intwaro zabo. Bahise bafatwa, barahambirwa, barakubitwa n’ibiboko byinshi mbere yo kurekurwa.”
Byatangajwe ko iri tegeko ryo kunyaga ziriya nka ryari ryatanzwe na General Hamuri Yakutumba, umuyobozi w’iryo tsinda ry’inyeshyamba. Igitangaje ni uko nyuma y’itangwa ry’iri tegeko, uyu muyobozi yahise yerekeza mu rusengero rwo muri Luvungi.
Ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe hagati ya RDC na Leta y’u Burundi mu mpera z’umwaka wa 2022.
Nubwo zifatanya n’ingabo za Congo ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo na Wazalendo ubwabo ndetse na FDLR, kenshi usanga habaho ukutumvikana biturutse ku mikoreshereze y’ububasha cyangwa ibikorwa byo gusahura bikorwa na bamwe muri iyo mitwe.
Ni ubwa mbere bivugwa mu ruhame ko abasirikare b’u Burundi bakoresheje imbaraga bakambura inyeshyamba ibyari byambuwe abaturage, ibintu byakiriwe n’abaturage nk’igikorwa cy’ubutwari no kurengera rubanda.
