Abantu babiri bapfiriye mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan, yabereye ku mupaka wa Namanga uhuza Tanzania na Kenya. Iyi myigaragambyo yatangiye ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, ubwo habaga amatora yβUmukuru wβIgihugu muri Tanzania. Abigaragambya bavuga ko Leta ya Tanzania yabujije bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Perezida Samia kwiyamamaza, barimo Tundu Lissu, umwe mu batavuga rumwe nβubutegetsi uzwi cyane mu gihugu.
Nkβuko amakuru yemeza, ku mupaka wa Namanga hateraniye imbaga yβabaturage bafite uburakari bwinshi, batangira gutera amabuye abapolisi, banagerageza kwinjira ku ruhande muri Kenya.
Abashinzwe umutekano bo ku mpande zombi babuze uko babyitwaramo, kuko abigaragambya barushije imbaraga abapolisi ba Tanzania maze bamwe muri bo bakambuka umupaka binjira muri Kenya aho bakomeje imyigaragambyo.
Abishwe ni abasore babiri bo muri Tanzania, umwe wβimyaka 27 nβundi wβimyaka 28. Kugeza ku mugoroba wo ku wa 30 Ukwakira, imirambo yabo yari ikiri mu bitaro bya Namanga ku ruhande rwa Kenya.
Abaturage bo ku ruhande rwa Kenya nabo bagaragaje ko bababajwe nβibibera muri Tanzania, bamwe muri bo bashatse kwambuka umupaka ngo bajye kwifatanya nβabigaragambya, ariko abapolisi ba Kenya babakumiriye kugira ngo imyigaragambyo itarenga imipaka.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwuka mubi wari mu gace ka Namanga, aho urufaya rwβamasasu nβibyuka biryana mu maso. Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko izakora iperereza kuri ibi byabaye, ariko ivuga ko abantu bakwiye kubahiriza amategeko nβamahoro mu gihe cyβamatora.
Ku ruhande rwβishyaka Chadema riyobowe na Tundu Lissu, ryasohoye itangazo rishinja ubutegetsi bwa Samia Suluhu gukoresha ingufu zβumurengera no gucecekesha abatavuga rumwe naryo, rivuga ko βamaraso yamenetse i Namanga ari ikimenyetso cyβuko demokarasi muri Tanzania ikomeje gusubira inyuma.β
Hari impungenge ko ubu bwicanyi bushobora gutuma umwuka mubi ukomeAbasore babiri bishwe i Namanga mu mvururu zamagana ubutegetsi bwa Samia Suluhuza kwiyongera mu duce dutandukanye twβigihugu, cyane cyane muri Arusha na Kilimanjaro aho amashyaka atavuga rumwe nβubutegetsi afite abayoboke benshi.

















