Abaturage bo mu Mudugudu wa Byimana, mu Kagali ka Kigarama, mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro baratabaza kubera ikibazo cy’umwanda w’amazi asa nabi aturuka ku itiyo y’amazi yangiritse. Iyo tiyo bivugwa ko yangirikiye ahazwi nka Taribani, amazi akajya asandara mu muhanda akanyura mu ngo z’abaturage ndetse akabangamira ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Bamwe mu baturage bavuga ko imvura iguye yateza ibindi bibazo, doreko amazi aba menshi, yivanga n’ibyondo n’umwanda bigatuma nta muntu ugenda mu muhanda nta n’uwacamo n’imodoka kandi ko n’umuhandi uba unanuka.
Abafite ibikorwa by’ubucuruzi hafi aho nkuwitwa Manuel: “Abavuga ko bakunda guhomba kuko abakiriya babura inzira yo kubageraho baba batinye guca mu mwanda bawubona. Hari n’abemeza ko ubu buryo bushobora guteza indwara ziterwa n’isuku nke nka cholera, bikaba intandaro yo guhungabanya ubuzima rusange.”
Umwe mu batuye hafi aho utifuje gutangaza amazina ye yatangarije Kasuku Media agira ati: “Iyo uri muri uwo muhanda uba uhasanga amazi yanduye, bikaba byakugora guca muri ako gace. Abana bacu bari mu kaga kuko bakunda gukina muri ayo mazi asa nabi.”
Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kinini batabaza inzego zibishinzwe ‘WASAC’ ariko ikibazo ntikirabonerwa igisubizo gihamye. Basaba ko amazi ava muri iyo tiyo yangiritse yahita akosorwa kugira ngo imibereho yabo ibashe kuba myiza, kandi bakongera kugira isuku n’umutekano nkuko byahoze.
Ku rundi ruhande, hari n’abifuza ko ubuyobozi bw’ibigo bitanga amazi bwashyiraho uburyo bwo kugenzura kenshi amatiyo yangiritse kugira ngo hatazongera kubaho ikibazo nk’iki gituma abaturage batakaza ubuzima bwabo bwa buri munsi. Abaturage bifuza ko iki kibazo cyakemurwa vuba.