Abaturage bo mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bahuye n’igihombo gikomeye nyuma y’uko bamaze ibihembwe bitatu bahinga ariko ntibasarure, kubera udukoko twitwa imikondo y’inyana twononnye imyaka yabo. Utu dukoko twibasiye cyane imyaka y’ibigori, ibishyimbo, ndetse n’imyumbati, bituma benshi basigara iheruheru no mu gihirahiro cy’uko bazabaho.
Umwe mu baturage witwa Mukamana Speciose yavuze ko n’ubwo bakoze uko bashoboye mu guhinga neza no gukoresha ifumbire, imyaka yabo yagiye yangirika ku buryo buteye ubwoba. Ati: “Twahinganye imbaraga nyinshi, dutera, duhingura, ariko igihe cyo gusarura kigeze dusanga byose byarangiritse”
Undi muturage witwa Niyibizi Jean Bosco yavuze ko byabagizeho ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi, kuko ubusanzwe imyaka ariyo yabahaga ibyo kurya n’ayo kugurisha kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura mituweli n’amashuri y’abana. Ati: “Igihembwe kimwe twarabyihanganiye, ariko ubu imyaka itatu yose nta musaruro, byatumye dutekereza ko hatagize igihinduka twakomezanya n’ibi bihombo.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo bwemeza ko iki kibazo bukizi, kandi ko hari itsinda ry’abatekinisiye b’ubuhinzi ryatangiye gukora igenzura kugira ngo barebe icyateye utwo dukoko n’uburyo byakumirwa.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi muri uwo Murenge, Uwase Marie Claire, yagize ati: “Turi gukorana n’inzego z’ibanze n’abahinzi ubwabo kugira ngo dutange imiti yica utu dukoko. Hari n’amahugurwa tugiye gutegura yo kubigisha uburyo bwo guhangana n’imikondo y’inyana hakiri kare.”
Abahinzi basaba ko ubuyobozi bubafasha kubona imiti, imbuto nshya, ndetse n’inkunga y’ibiribwa mu gihe batarabona umusaruro, kuko ngo ubuzima bwabo buri mu kaga.
