Itsinda rinini ry’Abanya-Palestine ryateraniye mu kibuga cy’abana kiri mu gice cya Gaza hagati, bamara amasaha menshi bategereje ifunguro ku wa Gatanu taliki ya 11 Mata 2025.
Muri iyo mbaga yari yuzuyemo abana n’abakuru, benshi bahagaze imbere y’amasafuriya manini ubwo abakozi b’icyo gikoni bari batangiye kugabura umuceri ari wo wonyine wabonetse kuri uwo munsi ku bantu bari bategereje bafite amatsiko, isoni, n’inzara yari irimo ibasuzuguza.
Abana b’ingeri zose bafatanyaga n’ababyeyi babo buzuza imifuka ya pulasitiki uwo muceri, bawufata nk’umutungo w’agaciro utazaboneka vuba.

Mu magambo yabo bagiraga bati “Nta ifarini dufite, nta gazi, nta nkwi. Ibintu byose birahenze cyane kandi nta mafaranga dufite,“
Reem Oweis, umuturage wakuwe iwe mu gace ka al-Mughraqa mu majyepfo ya Gaza, afite agafuka ka pulasitiki karimo ubusa, kagaragaza ubuzima bwo kubaho ntacyo kurya ufite uko buba bumeze.
Ibitero bya gisirikare bya Isiraheli bikomeje gukazwa muri Gaza, mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Hamas ngo irekuze imbohe 59, nk’uko bivugwa, ariko haravugwa ko abasaga kimwe cya kabiri bapfiriye mu mirwano.
Ibyo bitero byatumye ibiribwa, lisansi n’ubundi bufasha bw’ubutabazi bidakomeza kugera mu gace ka Gaza, bigateza ubukene bukabije n’ubuzima bushaririye mu baturage.
Nema Faragallah, undi muturage wo mu gace ka al-Mughraqa, yavuze ko ubuzima bwe n’abana be bwamaze kuzamba doreko baba bategereje amaramuko kubabarusha ubushobozi.

Yagize ati: “Nta kazi, nta mboga, nta ifarini, nta mugati. Nishingikirije gusa ku gikoni cy’impuhwe. Nihafungwa, jye n’abana banjye tuzapfa.” Uyu muturage yagaragaje intimba n’ubwoba by’ubuzima bumeze nk’uburi mu migozi y’umurama.
Uko ibiribwa bigenda bibura, abaturage ba Gaza barushaho kuganzwa n’amarira y’inzara, urujijo, n’icyizere gike cy’ejo hazaza. Igikoni cy’impuhwe cyabaye icyizere cyonyine cy’imiryango ibihumbi, ariko nacyo ubwacyo gikeneye inkunga kugira ngo gikomeze.