I Kabembe, muri Cheferi ya Kaziba, Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abaturage barasaba ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), FDLR, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo rirukanwa muri ako gace, bazira kubanyaga no kubakorera ubundi bugizi bwa nabi.
Ibi bikubiye mu butumwa aba baturage batuye muri ako gace bagejeje ku Bwanditsi bwa Minembwe Capital News mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025.
Aba baturage batangaje ko hari uduce tugize grupema ya Kabembe M23 itarageramo, cyane cyane utwo mu misozi ya Bumbu na Rhanga.
Bagaragaza impungenge ko aho ingabo za Leta zituruka i Uvira ziyongera, ari nako abaturage bagirirwa nabi, banyagwa ibyabo, ndetse abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu.
Ubutumwa bwabo bugira buti: “Abaturage bakomeje guteswa hano i Rhanga na Bumbu. Barya bajinga baratunyaga uko bishakiye, batunyaga guhera ku cyo bagusanganye, ntibareka no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, bakabasambanya.”
Bakomeza basaba ubufasha bagira bati:
“Turasaba ko M23 iza ikabirukana, kandi ikabirukana iteka ryose ku buryo batongera kutugeraho.”
Basoza ubutumwa bwabo bageneye Minembwe Capital News bagira bati: “Banyamakuru ba Minembwe Capital News, mudutabarize nyabuna M23 ize hano yirukane FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo. Turabizi ko aho yafashe nko muri centre ya Kaziba n’ahandi, amahoro yarahagarutse. Natwe nize idutabare idukure mu kaga ko kuyoborwa n’aba bajinga.”

Mu rurimi rw’Igiswahili, ubutumwa bwabo bugira buti: “Hao wa pumbafu wanatesa watu huko mu vilima, ya faa kuwafukuza limoya na limoya wote wakutaniwe huko Uvira. Na wasirudi tena uku hata limoya.”
Aba baturage, banze ko amazina yabo amenyekana ku mpamvu z’umutekano wabo, banagaragarije Minembwe Capital News ko hari abaturage benshi bari guhunga bihishe bava mu bice bikigenzurwa n’ingabo za Leta, berekeza mu bice byamaze gufatwa na M23.
Umwe muri bo yagize ati: “Abaturage benshi bari guhungira mu bice byamaze kubohozwa. Bagenda bihishe.”
Tubibutse ko Cheferi ya Kaziba imaze gufatwa ku kigero kinini n’umutwe wa M23, nubwo hakiri uduce two mu misozi tukirimo ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi. Uduce two muri Kaziba dutuwe n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abashi, Abasharishari, n’Ababangubangu bake