Mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akagari ka Cyamukaza, hari abaturage bavuga ko batishimiye uburyo imirasire y’amashanyarazi itangwa. Abo baturage bavuga ko hari bamwe mu baturage bafite umuriro w’amashanyarazi asanzwe, ariko bagakomeza guhabwa n’imirasire yagenewe gufasha abo badafite umuriro, bikabatera kwibaza ku buryo inzego zibishinzwe zigenzura ayo mafaranga n’ibikoresho bitangwa.
Uwitwa Mukeshimana Vestine, umwe mu baturage bo muri ako kagari, yagize ati: “Birababaje kubona hari abantu bafite umuriro usanzwe w’amashanyarazi mu nzu zabo ariko bagahabwa n’imirasire. Twe tudafite umuriro, ntituyabona kandi aritwe yagenewe gufasha.”
Abandi baturage na bo bavuga ko ubwo buriganya bukomeje kubatera impungenge, kuko bigaragara ko imirasire igera ku bantu bamwe, abandi bagakomeza kubaho mu mwijima. Bavuga ko byongera icyuho hagati y’abaturage boroheje n’abifashije, nyamara gahunda ya Leta yari igamije kwegereza buri wese amashanyarazi.
Hari n’abavuga ko iki kibazo giterwa no kuba hari abashinzwe gutanga iyo mirasire bagendera ku bw’inyungu zabo bwite.
“Ushobora gusanga bayihaye umuntu ufite umuriro kugira ngo bazamukoreshe mu buryo runaka.
Aho kugira ngo bafashe abaturage bakennye koko, ikaguma mu maboko y’abatayikeneye cyane,” nk’uko byavuzwe n’undi muturage twaganiriye.
Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwemeza ko bugiye gukora igenzura ryimbitse kugira ngo barebe koko niba iyo mirasire yaragiye ishyikirizwa abo yagenewe. Umwe mu bayobozi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Icyo twifuza ni uko imirasire y’amashanyarazi iba igenewe gufasha abaturage badafite umuriro ishyirwa aho yagenewe. Tuzakora igenzura, abagaragaweho kubigiramo uruhare bazafatirwa ibyemezo bikakaye.”
Abaturage basaba ko inzego z’ibanze zashyira imbaraga mu gukurikirana no kugarura ubunyangamugayo muri iyo gahunda. Bavuga ko kubura umuriro w’amashanyarazi bibabuza iterambere, kuko bituma batabasha gukora imishinga iciriritse ibateza imbere cyangwa ngo abana babo bigire mu mucyo. Iki kibazo kivugwa mu gihe Leta ikomeje gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo mu gihugu hose.
