Abaturage batatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aribo Masoso Bideri Antoinette ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo, David Fati Karambi ukomoka muri Kivu y’Amajyaruguru, na Mandro Logoliga Paul wo mu ntara ya Ituri, bajyanye kurega Leta ya Perezida Félix Tshisekedi mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), bayishinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Icyi kirego cyatanzwe ku wa 11 Mata 2025, cyunganirwa n’abanyamategeko bane. Abareganya bashinja ingabo za Congo kuba zaragabye ibitero bya drones mu bice bituwemo n’Abanyamulenge hagati ya tariki ya 19 na 25 Gashyantare 2025, bigahitana ubuzima bwa benshi, abandi barakomereka cyangwa barahunga.
Mu kirego cyabo, bagaragaje ko ibyo bitero byagabwe ahitwa i Gakangala n’i Lundu, ndetse bakanashinja izo ngabo kugaba ikindi gitero cy’indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Sukhoi i Minembwe ku wa 10 Werurwe 2025, cyahitanye ubuzima bwa benshi ndetse kigasenya n’ikibuga cy’indege cyakoreshwaga n’abasivili.
Aba baturage bavuga ko Leta ya Kinshasa yananiwe kurinda Abanyamulenge ibitero bya Wazalendo na FDLR, by’umwihariko icyagabwe ku wa 3 Werurwe 2025 muri Teritwari ya Fizi.
Ikindi bashinja Leta ni igitero cyagabwe na CODECO ku wa 23 Gashyantare 2025 mu ntara ya Ituri, cyahitanye benshi mu bwoko bw’Abahema, Leta nayo ntigire icyo ikora ngo itabare.
Bagaragaje kandi ko Leta ya Kinshasa yahagaritse serivisi za banki n’ubucuruzi mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo guhohotera Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, inabafunga ibashinja gukorana n’umutwe wa M23. Batanze urugero kuri Olive Kirohaa uherutse gufungwa.
Aba baturage banenze imvugo z’urwango zikomeje kumvikana muri Congo, zibasira abavuga Ikinyarwanda n’Igiswahili, bavuga ko ibi bigaragaza umugambi wa jenoside wibasiye abatutsi n’abo bafatanyije, by’umwihariko Abanyamulenge n’Abahema. Bavuze ko aya magambo agenda akwirakwizwa n’abayobozi ba Leta ya Congo.

Basabye Urukiko rwa EAC gutegeka Leta ya Kinshasa guhagarika ibi bitero, kurinda umutekano w’Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema, gusubukura ubucuruzi n’imikorere ya banki mu turere twibasiwe, ndetse no gutanga indishyi z’ibyangijwe cyangwa byatakaye.
Umwanditsi w’Urukiko rwa EAC yamenyesheje Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta ya Congo kwitaba urukiko yanditse mu gihe kitarenze iminsi 45 uhereye ku ya 11 Mata 2025, bitaba ibyo urubanza rukazaburanishwa Leta idahari.