Komisiyo yβAmatora muri Tanzania yatangaje ko Perezida Samia Suluhu Abaturage nyuma yo kumenyeshwa ko Samia Suluhu Hassan ariwe watsinze amatora bahise bakora imyigaragambyo ariwe watsinze amatora yβUmukuru wβIgihugu yabaye ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, aho yegukanye intsinzi ikomeye nβamajwi 97,66% byβabatoye bose. Iyi ntsinzi yahise imwemerera gukomeza kuyobora igihugu cya Tanzania muri manda ye ikurikira, nyuma yβimyaka ine yari amaze asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuli mu 2021.
Nubwo Komisiyo yβAmatora yavuze ko amatora yabaye mu mucyo no mu mahoro, ibibazo ntibyatinze kuvuka. Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe nβubutegetsi ryahise ryamagana aya matora, rivuga ko habayeho uburiganya nβitonesha, ndetse rikemeza ko bamwe mu bakozi baryo batemerewe kuba abagenzuzi ku biro byβitora. Iri shyaka ryahise ritangaza ko ritazemera ibyavuye mu matora, risaba ko amatora yasubirwamo cyangwa hagashyirwaho akanama kigenga gasuzuma ibyabaye.
Nyuma yβuko ibyavuye mu matora bitangajwe, imyigaragambyo yβamahoro yari yatangiriye mu mijyi nka Dar es Salaam, Arusha na Mwanza yahindutse iyβurugomo.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko abantu 10 bamaze guhitanwa nβiyo myigaragambyo, ariko ishyaka CHADEMA rivuga ko abishwe barenga 800, abandi benshi bakaba bafunzwe cyangwa barakomeretse.
Guverinoma ya Tanzania yahise ifata umwanzuro ukomeye wo guhagarika interineti mu gihugu hose mu rwego rwo kwirinda ko amakuru yβimyigaragambyo yakomeza gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Minisitiri wβUmutekano yavuze ko iki cyemezo cyafashwe βmu nyungu zβumutekano wβigihuguβ no gukumira βabashaka gusenya ibyagezweho.β
Nubwo bimeze bityo, abasesenguzi bavuga ko guhagarika interineti bishobora gukongeza umujinya wβabaturage kurushaho, kuko benshi babifata nkβigeragezwa ryo guhisha amakosa yβubuyobozi. Umwe mu banyamakuru bo muri Dar es Salaam yagize ati: βKuduhuza nβisi ntibihindura ukuri, abaturage barambiwe gucecekeshwa.β
Perezida Samia Suluhu we yabwiye itangazamakuru ko yiteguye βkunga igihugu no gukorera Abatanzania bose nta vanguraβ, asaba abamurwanya kwemera ibyavuye mu matora kugira ngo βamahoro ashinge imizi.β Kugeza ubu, abasesenguzi mu byβamategeko nβimiyoborere bavuga ko ibi bibazo bishobora gusiga icyasha ku isura ya demokarasi muri Tanzania, igihugu cyamaze igihe kirekire cyubahiriza amahame ya politiki yβamahoro.
Abaturage benshi baribaza niba iyi ntsinzi ya Samia Suluhu izazana amahoro nβiterambere, cyangwa se izaba intandaro yβibyago nβamacakubiri mu gihugu cya Tanzania.

















