Hari bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Akagari ka Bihungwe, mu Murenge wa Mudende, mu Karere ka Rubavu, bavuga ko babayeho mu buzima butoroshye cyane bitewe n’uko batuye mu nzu zishaje zenda kubagwaho, doreko babana n’akaga ko kuba mu nzu za nyakatsi mu gihe Isi igeze mu iterambere rihanitse.
Aba baturage bavuga ko babangamiwe n’uko kuba muri izo nzu bibatera ipfunwe, bakumva bimeze nk’aho basigaye inyuma mu iterambere ry’Igihugu.
Umwe mu batifuje ko dutangaza amazina ye, ybwo yaganiraga na Kasuku Media yagize ati: “Ubu buryo tubayemo butuma twumva tudafite agaciro, twifuza ko inzego z’ubuyobozi zidutabara zikadufasha kubona icumbi ritubereye.”
Hari abemeza ko iyo imvura iguye bahita bahinduka abashyitsi mu ngo z’abandi, kuko amazi yinjira mu nzu bakarara bashakisha inzu mu baturanyi babaha icumbi.
Abandi nabo bavuga ko inzu zabo zishaje ku buryo zishobora kugwa igihe icyo ari cyo cyose, bagahorana ubwoba bwo kubura ubuzima cyangwa kwangizwa n’ibyabo.
Nubwo hari gahunda za Leta zagiye zishyirwa mu bikorwa mu kurandura Nyakatsi, aba baturage bavuga ko hari bamwe basigaye inyuma batari baragerwaho n’iryo terambere. Basaba ko ubuyobozi bwongera kubatekerezaho, kuko icyifuzo cyabo ari ugufashwa kubakirwa cyangwa guhabwa ubufasha bwo kwiyubakira inzu zifite agaciro.
Nk’uko bamwe babivuga, kuba mu nzu zikomeye bitabafasha gusa kugira ubuzima bwiza, ahubwo binabaha icyizere cy’ejo hazaza. Umugani w’Abanyarwanda ugenekereje ugaragaza ko “Utabona aho arambika umusaya, ntabona aho yikinga imvura.” Ibi bikaba bituma basaba ko ijwi ryabo ryumvikana kugira ngo bagire ubuzima bwiza nk’abandi banyarwanda.
