Abatuye mu Mudugudu w’abatishoboye wa Gashinya, uri mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bamaze igihe kirekire bisa nk’aho ubuyobozi bw’Umurenge bwabafungiye byose nyuma y’uko banze kwakira ubufasha bwari bwatanzwe n’umuterankunga. Aba baturage bavuga ko icyo gihe ubuyobozi bw’Umurenge bwifuje ko ubufasha bubageraho binyuze mu muyoboro wabwo, ariko bo bakavuga ko babonaga ibyo babageneye bitandukanye n’ibyo uwo muterankunga yari yabasezeranyije.
Bamwe muri bo bavuga ko kuva icyo gihe ubuyobozi bwahise bubafata nk’abigometse, bituma batongera kubona amahirwe nk’abandi baturage bo mu yindi Midugudu.
Hari abemeza ko batakibona ubufasha bw’inkunga cyangwa gahunda za Leta, ndetse n’abagerageza kwaka ibyangombwa basabwa ko babanza “gusaba imbabazi” ku byabaye.
Umwe mu batuye muri uwo mudugudu witwa Mukansanga Emelyne we yagize ati: “Twararenganye cyane, hari umuterankunga wifuzaga kudufasha kubaka inzu no kuduha ibyo kurya, ariko ubuyobozi bwanze ko tubyakira, ngo tutarasaba imbabazi ntakintu twavugana, none ubu tumeze nk’abari mu gihirahiro.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nduba bwo buvuga ko ntawe bwahaye akato, ahubwo ko habayeho kutumvikana ku buryo ubufasha bwakagombye gutangwa, kandi ko gahunda zose za Leta zigenewe abaturage bose nta vangura ribamo. Gusa abaturage bo bavuga ko nanubu bagitegereje ko ubuyobozi bubasura kugira ngo bubumve, kuko ngo “nta muntu wifuza gusuzugura Leta, ahubwo bifuza kubaho neza.”
Ubu barasaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwakwinjira muri iki kibazo kugira ngo umudugudu wabo wongere ugirirwe icyizere nk’abandi mu bikorwa byo guteza imbere abatishoboye.
