Hirya no hino mu gihugu hari ahantu hari ibimenyetso bigaragaza ubuhanga n’imbaraga umwami Ruganzu Ndoli yari afite, imbaraga yari yarahawe n’Imana zikamutandukanya n’abandi bami bose bamubanjirije.
Ariko kubera uburyo Abazungu baje kudutambamira amateka, batwigisha ko Ruganzu yari igicucu, ibyo yakoze ntiyabitwigishaga cyangwa ngo bishyirwe mu gitabo, bityo tugahugira ku migenzo y’abandi aho gukomeza kwita ku byacu.
Ku kirenge cya Ruganzu mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Nyamirama, haracyagaragara ibimenyetso by’aho yanyuze: ibibuguzo yashushanyije akoresheje amaguru ye byabaye nk’indiba zashushanyijwe mu rutare, ibirenge byagiye bisibangana uko imyaka ihita, ndetse n’amajanja y’imbwa ze aragaragara, kimwe n’imihunda y’amacumu ye.
Aha ni hamwe mu hantu h’ingenzi ruganzu yanyuze ubwo yavaga hakurya i Karagwe Kabahinda, mu gihugu cya Tanzania, aho yari yarabundiye ku mwami Nyirasenge Nyabunyana.
Ibyo bimenyetso bikwiye kuba indangamurage nyarwanda dukomeraho, ariko usanga hari aho byagiye bisibangana kubera kutabiha agaciro.
Nubwo amateka menshi yagiye yandikwa mu buryo buheza Ruganzu, abazi neza amateka y’u Rwanda bemeza ko yari intwari ikomeye, yari afite ubumenyi bwisumbuye ndetse n’ubushobozi nk’ubw’ingabo. Uko imyaka igenda ishira, nibura ibi bimenyetso bikwiye kubungwabungwa kugira ngo abato bazamenye amateka, kuko “Uwibagiwe ibye ahora abunza ubwe.”


















