Guhera mu mwaka w’imikino wa 2027/28, UEFA yatangaje impinduka zikomeye zizahindura uburyo Champions League itangirwamo buri mwaka. Ku nshuro ya mbere mu mateka, abegukanye Champions League bazatangira umwaka mushya bakina ari bo rukumbi ku munsi wa kabiri w’icyumweru cya mbere cya UEFA Champions League.
Uyu mukino uzaba ari umukino wihariye (standalone fixture), bivuze ko nta yindi kipe izaba ikina uwo munsi. Impamvu y’iyi gahunda ni ugutanga icyubahiro cyihariye ku ikipe iba yarabaye intwari y’u Burayi, ndetse no kongera igikundiro cy’umunsi w’itangiriro rya Champions League.
UEFA yavuze ko uyu mukino uzaba ufite umuhango wo gufungura (opening ceremony) uzajya ubanziriza umukino nyirizina.
Uwo muhango uzajya uba urimo ibirori biranga imico y’ahabereye umukino, umuziki, abakinnyi b’ibyamamare, n’amateka y’iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi ku mugabane w’u Burayi.
Ikindi gishya gishimishije ni uko uyu mukino uzajya utambutswa live ku mbuga nkoranyambaga za UEFA cyangwa ku mikoranire na zimwe ku mbuga za streaming zizemererwa na UEFA. Ibi bigamije gutuma abafana bo mu bice byose by’Isi babasha gukurikirana uyu mukino mu buryo bworoheye abafana.
Ku munsi ukurikiyeho, imikino yindi yose izajya ikinwa ku wa gatatu no ku wa kane, bityo ku wa kabiri ukazajya uba ari umunsi w’icyubahiro cy’abanyabigwi, ikipe yegukanye igikombe giheruka.
Abasesenguzi bo bavuga ko iyi gahunda izafasha UEFA gukurura abafana benshi ndetse ikabyutsa amarangamutima menshi ku munsi wa mbere wa Champions League. Byitezwe kandi ko bizatanga amahirwe y’ubucuruzi menshi, kuko umukino umwe wihariye ku munsi uzajya urekura umwanya munini wo kwamamaza, gusakaza ibirango bya UEFA no gushyiraho udushya mu buryo bwo kwerekana umupira w’amaguru.
Nk’uko byemezwa na UEFA, iyi gahunda izatangira mu mwaka wa 2027, ubwo ikipe izaba yaratsinze Champions League ya 2026/27 izatangira ku mugaragaro icyumweru cya mbere cya UCL mu mukino wihariye uzandikwa mu mateka.
“Ni uburyo bushya bwo guha icyubahiro intwari z’umwaka ushize no gutangira irushanwa mu buryo buhebuje,” ni ko umwe mu bayobozi ba UEFA yabivuze. Kuva icyo gihe, buri mwaka, abafana bazajya bategereza uwo mukino w’imbanziriza y’umwaka.
