Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda bari gutegura uburyo abanyeshuri biga ubuforomo n’ububyaza bazajya barangiza Kaminuza bafite uruhushya rubemerera gukora akazi kabo batagombye gutegereza igihe kirekire cyangwa gukora ibizamini bindi.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri, aho yagaragaje ko intego ari ukoroshya inzira zo gutuma abo banyeshuri bahita bashyirwa mu murimo mu buryo bwihuse. Yagize ati: “Turi kuganira n’inzego zitandukanye kugira ngo umunyeshuri urangije amasomo ye ahite ahabwa uruhushya rutangwa n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza.”
Dr. Nsanzimana yagaragaje ko gushyira mu bikorwa ubu buryo bizasaba guhindura uburyo bwo kwigisha no gushyiraho gahunda y’ibizamini bikorerwa muri Kaminuza bikaba byaba bihuje na gahunda z’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza. Yongeyeho ko hari icyizere ko ubu buryo bwatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba, bityo hakanozwa imikoranire hagati y’amashuri na za kaminuza zitanga izo nyigisho hamwe n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda.
Ibi bizagira ingaruka nziza cyane, kuko bizafasha mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’abakozi mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko mu buforomo n’ububyaza. Benshi mu banyeshuri barangiza ayo masomo bakunze gutegereza igihe kirekire mbere yo kubona akazi, kandi ibi bikuraho imbogamizi yo kuguma mu bushomeri cyangwa gucika intege.
Minisiteri y’Ubuzima ifite icyizere ko iki gikorwa kizongera umubare w’abaforomo n’ababyaza bafite uruhushya, bikazafasha mu kunoza serivisi z’ubuzima no kurushaho kugera ku ntego z’ubuzima rusange mu gihugu.