Abaturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita, bagatuzwa mu Mudugudu w’icyitegererezo, baravuga ko ingamba zashyizweho zibabuza kororera amatungo magufi mu nzu bahawe, doreko biri kubagiraho ingaruka zikomeye ku mibereho yabo ya buri munsi. Bavuga ko ayo matungo yari inkingi ikomeye y’iterambere ry’imiryango yabo, bityo kubuzwa kuyitaho bikaba bibasubiza inyuma mu rugendo rwo kwigira.
Bamwe muri bo basobanura ko amatungo magufi nk’inkoko, ingurube n’ihene byabafashaga kubona ifumbire yo mu mirima, indyo yuzuye ku bana ndetse n’amafaranga make yabunganiraga mu bindi bikenewe by’ibanze. Kuri ubu, bavuga ko kubura ayo mahirwe byatumye bamwe batangira kugorwa no kubona amafunguro ahagije, bikaba bitera impungenge ku nzara n’ubukene bukabije.
Abo baturage bavuga ko bashima kwimurwa bagahabwa amacumbi meza kandi batekanye, ariko bagasaba ko amategeko abayagenga baborohereza, hakabaho uburyo bwo kororera ayo matungo mu buryo bujyanye n’isuku n’umutekano by’aho batuye. Bongeraho ko iterambere ridashobora kugerwaho mu gihe abaturage bambuwe uburyo busanzwe bubafasha kwiteza imbere.
Basaba inzego bireba ko zabumva, zigashaka ibisubizo byatuma babasha kongera korora amatungo magufi mu buryo butabangamira gahunda z’umudugudu w’icyitegererezo, bityo bakabasha kwiteza imbere no kwirinda inzara n’ubukene.
















