Karabaye, uyu munsi Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ategerejwe muri White House aho agomba guhura na Donald Trump. Ariko mbere y’urwo ruzinduko, abashinzwe protokole muri White House bamaze kumenyesha ibiro bya Perezida wa Ukraine ko Zelenskyy atazemererwa kwinjira no kwakirwa mu gihe azaba yambaye uko yishakiye nk’uko akunze kugaragara mu myambaro ya gisirikare.
Ibi bikaba bije nyuma y’uko habayeho gushidikanya ku rwego rw’imyitwarire n’imiturire hagati ya Perezida Zelenskyy n’abayobozi b’Amerika.
Biribukwa ko mu kwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka wa 2025, Zelenskyy yari yagiriye uruzinduko muri White House ariko ibintu ntibyagenze neza.
Byavuzwe ko habayeho gutongana hagati ye n’abayobozi bamwe mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse hagaragaramo kubwirana nabi. Impamvu nyamukuru yavuzwe icyo gihe ni uko Zelenskyy yari yinjiriye mu biro bya Perezida atambaye ikote, ibintu byafashwe nk’icyubahiro gike ku rwego rwa dipolomasi.
Ubu rero, White House yongeye kugaragaza ko igihe Zelenskyy agaruka, ategerejwe mu myambaro ikwiye ijyanye n’urwego rw’icyubahiro rw’inzu y’ubutegetsi. Uyu mwanzuro urerekana uburyo dipolomasi ishobora gusenya cyangwa se igahindura uko abayobozi bafatanya, bishingiye ku byemezo bisa n’ibito ariko bigafata intera nini mu mikoranire.
Amaso ahanzwe uru ruzinduko, kureba niba Zelenskyy azubahiriza amabwiriza mashya cyangwa se niba hazongera kubaho ishusho y’amakimbirane hagati ya White House na Ukraine.

