Umuyobozi wa Milan, Geoffrey Moncada, yagaragaje icyizere ku hazaza ha João Félix muri AC Milan nyuma y’igihe gito cy’inguzanyo avuye muri Chelsea. Yagize ati: “Dufitanye umubano mwiza na Chelsea, ndetse nta ngingo yo kugura iri mu masezerano, ariko dufite amahirwe yo kubikora muri Kamena.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko Milan izabanza kureba uko Félix azitwara mu gihe gito cy’inguzanyo azamara muri Ac Milan, ndetse n’uburyo azumva abyifuza. “Bizaterwa natwe no kuri João, ariko birashoboka.” Ibi bivuze ko ibiganiro bishobora gukomeza hagati y’amakipe yombi kugira ngo Félix abe umukinnyi wa Milan burundu.
Nubwo nta ngingo yo kugura iri mu masezerano y’inguzanyo, AC Milan ishobora kwinjira mu biganiro bishya na Chelsea mu mpeshyi, hashingiwe ku myitwarire ya Félix no ku bushake bw’impande zombi.
Ku rundi ruhande, João Félix yamaze kwigaragaza neza muri Milan, aho yatsinze igitego cye cya mbere muri San Siro, igitego cyashimishije abakunzi ba Rossoneri.
Iki gitego cyongeye gutuma abafana ba Milan bamwiyumvamo cyane, bakaba bifuza ko yagumana n’iyi kipe nyuma y’iyi nguzanyo.
Bitewe n’imikinire ye n’ubuhanga bwe, Félix ashobora kuba umwe mu bakinnyi Milan izashyiramo imbaraga kugira ngo bamugumeho igihe kirekire. Gusa icyemezo cya nyuma kizaterwa n’uko azitwara muri iyi minsi iri imbere ndetse n’uko Chelsea izabyakira igihe ibiganiro bizaba bitangiye mu mpeshyi.