Ibinyamakuru bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje amakuru mashya yerekeranye n’umuririmbyikazi w’icyamamare ku isi, Adele, aho bivugwa ko yanditse asaba ko yazagaragara mu birori bya Superbowl Half-Time Show mu mwaka wa 2026. Aya makuru aje nyuma y’imyaka irenga umunani atarigeze yemererwa kuririmba muri ibi birori bikurikirwa cyane ku isi, kuko mu mwaka wa 2018 yari yabisabwe ariko akabyanga, asobanura ko atabifite mu mishinga ye y’icyo gihe.
Ibirori bya Superbowl ni bimwe mu byamamare cyane ku isi, bikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 100 buri mwaka. Iyo minota mike yo hagati y’umukino iba ifite agaciro gakomeye, kuko abahanzi baba baririmbira imbere y’abafana bari muri sitade ndetse n’abakurikira kuri televiziyo ku isi hose.
Amakuru avuga ko ibiganiro hagati y’impande zombi bigeze kure, ndetse hari icyizere cyinshi ko Adele ashobora kuba umwe mu bahanzi bazataramira abantu mu minota yo hagati y’umukino wa nyuma wa shampiyona ya NFL, uteganyijwe kuzabera mu mujyi wa Santa Clara muri California mu kwezi kwa Gashyantare 2026.
Adele, umaze imyaka myinshi yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki ku isi, azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Hello, Someone Like You n’izindi nyinshi zagiye zihesha ishema ubuhanzi bwe.
Kuba yagaragara muri Superbowl Half-Time Show byaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko byamushyira mu rutonde rw’abahanzi bakomeye bataramiye muri ibi birori birimo Beyoncé, Shakira, Jennifer Lopez, Rihanna, Dr. Dre n’abandi.
Nubwo nta cyemezo cyemejwe ku mugaragaro n’abategura Superbowl cyangwa Adele ubwe, abakunzi b’umuziki bariteze amaso ku buryo uyu mwanzuro ushobora gutuma 2026 uba umwaka w’amateka mu muziki n’imyidagaduro.