Adolf, umuhanzi Nyarwanda utuye muri Missouri St. Louis, w’imyaka 23 y’amavuko, akomeje kuba icyigisho kuri benshi mu bakurikira umuziki Nyarwanda, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise SHOW. Ni indirimbo yakoranye na Bushali, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, iri gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru bitandukanye.
Adolf ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bari guharanira guteza imbere umuziki nyarwanda mpuzamahanga, akaba ari no mu baraperi bafite impano idasanzwe mu njyana ya Trap na Drill, aho yagiye agaragaza ubuhanga mu ndirimbo ze zitandukanye.
Indirimbo ye SHOW yatangiye gukwirakwira cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaza ko iyi ndirimbo ifite umwimerere n’ubuhanga buhambaye.

Kuba Adolf yarahisemo gukorana na Bushali, ni ikimenyetso cy’uko ashaka gutanga umuziki ufite ireme kandi ugafata imitima ya benshi.
Bushali, uzwi cyane mu njyana ya Kinyatrap, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda, bikaba byatumye gukorana na we ari amahitamo meza kuri Adolf. Ibi byahise bituma indirimbo yabo SHOW itangira gukundwa cyane, kubera imvange nziza y’imisusire yabo yombi.
Iyo ndirimbo imaze gukorerwa amashusho meza kandi agezweho, aho agaragaza umwihariko w’abahanzi bombi, bakagaragaza uburyohe bw’iyo njyana ifite abakunzi benshi muri iki gihe.
Amashusho yayo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga kuri YouTube ye @adolfofficial9764 aho abantu benshi bagiye bayireba, bayisangiza abandi, ndetse bakayivugaho ibigwi.
Adolf amaze igihe gito agaragaza ibikorwa bye mu muziki, ariko ibyo akora byagiye bigaragaza ko afite icyerekezo kiza mu muziki Nyarwanda. Kuba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibyabaye imbogamizi kuri we, kuko agenda yegereza umuziki we abakunzi ba Trap n’izindi njyana zigezweho.
Mu gihe gito amaze agaragara mu muziki, amaze kugira abakunzi batari bake, kandi bikomeje kwaguka umunsi ku wundi.

Kugeza ubu, indirimbo SHOW yakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki Nyarwanda, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Benshi mu bayumvise bagiye bayivugaho neza, bavuga ko ari imwe mu ndirimbo zifite umwimerere kandi ziri ku rwego mpuzamahanga.
Nk’umuhanzi ukiri muto, Adolf afite intego yo kuzamura urwego rw’umuziki we ndetse no guteza imbere injyana Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Mu butumwa bwe, avuga ko umuziki we ugamije gushimisha abantu, ariko kandi ukabaha n’ibitekerezo bishya ku buzima bwa buri munsi.
Adolf kandi ateganya gukomeza gukorana n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo, kugira ngo azamure izina rye ndetse anageze umuziki we kuri benshi. Indirimbo ye SHOW ni intangiriro nziza, kuko yamufashije kumenyekana ku rwego rukomeye, kandi bizamufasha gukomeza gukundwa n’abatari bake.
Uyu musore akomeje guhamya ko afite impano ikomeye, kandi ibihangano bye biri gufasha guteza imbere injyana ya Trap n’iyo bita Kinyatrap ku rwego mpuzamahanga.
Benshi mu bamukurikira bategereje izindi ndirimbo nshya, aho bavuga ko bifuza kumva ibihangano bye byinshi, bihujwe n’ubuhanga bwe mu miririmbire mu muziki ufite ireme.
Mu gihe cyose Adolf azakomeza gukora umuziki we ku rwego rwo hejuru, nta gushidikanya ko azaba umwe mu bahanzi Nyarwanda bazamenyekanye cyane mu gihe kiri imbere.

