Adonis Jovon Filer, umukinnyi wโikipe ya APR BBC, yagaragaje imitoma idasanzwe ubwo yabwiraga amwe mu magambo yuje urukundo agira ati, โBuri kimwe cyanjye nagisanze muri wowe, Kathia.โ Aya magambo yโurukundo yayagejeje kuri Kathia Kamali Uwase, mukuru wa Miss Nishimwe Naomie, umwari wโuburanga uherutse kwambikwa impeta nโuyu mukinnyi wโumukino wa Basketball.
Kathia Kamali Uwase, nyuma yo kwambikwa impeta, nawe ntiyatanzwe mu kugaragaza ibyishimo bye no gushimira Imana ku bwโiyi ntambwe ikomeye mu buzima bwe.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 02 Mutarama 2025, Kathia yavuze amagambo agaragaza urukundo nโishimwe rikomeye, agira ati, โImana ni nziza.
Urukundo rwacu ruzahora rufite umusingi ukomeye mu Mana. Ndabizi neza ko nkunda Jovon kandi nizeye ko tuzabana akaramata.โ
Kathia, uzwiho kuba afite umutima mwiza nโubushobozi bwo gufasha abandi, asanzwe ari umuvandimwe wa Miss Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga wโu Rwanda mu mwaka wa 2020.
Uyu muryango wโabakobwa bโikimero ndetse bafite imico myiza ukomeje gushimwa nโabatari bake, dore ko na Naomie aherutse gukora ubukwe nโumusore bakundanye igihe kirekire.
Adonis Jovon Filer, umukinnyi wโumunyamerika ukinira APR BBC, amaze igihe kinini mu Rwanda aho akomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ubuhanga mu mukino wa Basketball ndetse nโubupfura amurikiye umuryango wโuwo bakundana.
Mu kiganiro gito yagiranye nโitangazamakuru nyuma yo kwambika impeta Kathia, yavuze ko iyi ntambwe ayifata nkโiyโingenzi mu buzima bwe, ati, โNi amahitamo akomeye kandi meza nakoze. Kathia ni umuntu wโigitangaza, kandi intego yanjye ni ugushyira imbere umuryango wacu mu byo dukora.โ
Ibirori byo kwambika impeta Kathia byabereye mu muhango wihariye, bikaba byarateguwe mu ibanga rikomeye ariko byagaragayemo abakunzi babo ba hafi ndetse nโumuryango wabo.
Amashusho nโamafoto yโuyu muhango yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje amarangamutima yโibyishimo nโimitoma ikomeye ku rukundo rwabo.
Uyu muhango wabaye umwanya wo kongera gushimangira urukundo ruri hagati yโaba bombi, ndetse abenshi mu babakurikirana bakaba bavuga ko bababereye icyitegererezo cyโabifuza kubaka umubano ukomeye.
Kathia na Jovon bakomeje kugirira icyizere cyโahazaza habo hamwe, aho bavuga ko urukundo rwabo rufite umusingi ukomeye ku Mana no ku bwubahane hagati yabo bombi.
Ubukwe bwโaba bombi butegerejwe nโabatari bake, ndetse bivugwa ko hazaba ibirori byโakataraboneka bikazahurirana nโimyaka itanu Jovon amaze mu Rwanda. Abakurikiranira hafi ibyโubuzima bwabo bavuga ko ari intambwe izasiga urwibutso rukomeye mu buzima bwโaba bombi ndetse no mu muryango wabo.






























