Uko iminsi igenda yicuma imbere, ni nako ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigenda bisobanuka neza ko ikibazo cy’umutekano muri ako karere kidashobora gukemuka hatabanje gusobanurwa aho ibintu bigeze ku rugamba, ubushobozi AFC/M23 iri gukoresha mu rwego rwa dipolomasi, ndetse n’uruhare rw’amahanga binyuze muri SADC, Monusco n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Iki ni ikibazo kimaze iminsi kivugwa cyane mu itangazamakuru no mu bushakashatsi ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo.
Abasesenguzi benshi, uretse abarwanya AFC/M23, bemeza ko imirwano yahinduye isura, AFC/M23 ikaba iri gukoresha uburyo buhambaye bw’ubutasi, gukorana n’abaturage, n’ubushishozi mu mirwano aho kurwana gusa.
Tariki ya 11 Mata 2025, ingabo za SADC zifatanyije n’iza Wazalendo, u Burundi, FARDC na FDLR, zagerageje gutera Goma zishaka kuwusubirana, ariko zikirwa n’ubunararibonye AFC/M23 yagezeho.
Nubwo AFC/M23 ifite ubushobozi bwo gusohora izo ngabo burundu, impamvu zituma bitagenda uko benshi babyifuza ni diplomasi intwaro ikomeye kurusha amasasu.
Uwari ambasaderi w’u Budage mu bihugu bitandukanye bya Afurika yasuye AFC/M23, ayishimira uburyo iri kwitwara neza mu guharanira amahoro, anavuga ko iri huriro ryashyizemo imbaraga mu gushaka igisubizo cya dipolomasi kirambye.
Kuba AFC/M23 itakoresheje imbaraga zose ngo irukane SADC na Monusco bifasha mu guha isura nziza iyo miryango mpuzamahanga, kandi bigafasha mu gucunga neza umutekano w’abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru. Binahuye n’amatora yegereje muri Afurika y’Epfo, aho gutsindwa kwa SADC byagira ingaruka ku butegetsi buriho.
AFC/M23 kandi ivuga ko mu bigo bya Monusco harimo abasirikare ba FARDC na SADC bihishemo, ariko icyizere cyubatswe mu banyamahanga cyatumye bihitamo kutabarwanya mu buryo bwa gisirikare, ahubwo hakifashishwa ubutasi n’ikoranabuhanga.
Amakuru aturuka mu bayobozi ba AFC/M23 agaragaza ko ishoramari mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubutasi ryatumye irushaho kurusha intambwe SADC na FARDC. Kugenzura ibikorwa bya gisirikare hifashishijwe ibyuma byihariye, gukorana n’abaturage no kumenya igihe cyose ibitero bitegurwa, byatumye M23 ikomeza kugira amahirwe yo gutsinda.
Kuri ubu, ibigo bya SADC na Monusco biri ku gipimo cya 99% byagenzurwa n’iperereza rya AFC/M23. Uwugerageje gusohoka muri ibyo bigo atabiherewe uruhushya araraswa ako kanya, ibi byose bikaba bikorwa mu ibanga rikomeye.
Mu minsi ishize, umwe mu bayobozi ba FARDC yavuze ko yafashe Kavumu (ahari ikibuga cy’indege cya Bukavu), akemeza ko agiye kubohoza Bukavu yose. Nyuma y’iminota mike, yishwe n’amasasu ya M23, nk’uko byatangajwe n’amakuru y’iperereza.
Nyuma y’ibi, umwe mu bayobozi ba AFC/M23 yabwiye abaturage ko bakomeje guhugurwa kugira ngo batange amakuru ku gihe, anababwira ko nta na kamwe mu duce bamaze kwigarurira tuzasubizwa n’imitwe ya Wazalendo, FDLR cyangwa FARDC.
Ibitero bya Wazalendo bikomeje gukomwa mu nkokora, ndetse AFC/M23 igenda ikomeza kugaragaza ubushobozi bwo gucunga umutekano n’iterambere aho imaze kugera. Ibi byose bigaragaza impinduka mu mitekerereze y’intambara aho amasasu atagifite ijambo risumba irya politiki, ubuhanga n’amategeko mpuzamahanga.
