Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wamaganye bikomeye ibitero by’indege nto zitagira abapilote (drones) bikomeje kugabwa n’ingabo zishyize hamwe zishamikiye kuri Leta ya Kinshasa. Muri iri tangazo, AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero bifite gahunda yo gukuraho amasezerano yo guhagarika imirwano, ndetse ko byongeye kwibasira abaturage b’inzirakarengane mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo 2025, mu gace ka Luki, mu Karere ka Masisi.
AFC/M23 ivuga ko ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije gukomeza urugomo no gutera ubwoba abaturage basanzwe badafite aho bahurira n’intambara. Uyu mutwe washinje Leta ya Kinshasa kurenga ku masezerano mpuzamahanga agamije kugarura ituze, aho aho kwubahiriza ibyumvikanyweho, ikomeje kwibasira abaturage bayo.
Mu butumwa yashyize ahagaragara, AFC/M23 yavuze ko itazahagarika umuhate wayo wo kurengera no kubungabunga ubuzima bw’abaturage, cyane cyane abahohoterwa n’ibitero bya hato na hato. Yemeje kandi ko izakomeza gukorera mu mucyo, igaharanira amahoro arambye n’umutekano w’abaturage bose bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
AFC/M23 yasabye imiryango mpuzamahanga kudaceceka ngo irebere ibiri kuba, ahubwo irasaba Leta ya Kinshasa guhagarika ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije gusenya ituze ry’abaturage.















