Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryamaganye bikomeye ubwicanyi bwakorewe abasivili b’Abanye-Congo barasiwe mu rusengero, rinatanga umucyo ku bivugwa ko rigiye kuva i Goma no muri Bukavu. Iri huriro ryanashyize ahabona uburakari bwaryo ku buryo Radio Okapi ikomeje kuritangazaho amakuru arimo gusebanya no kubogama.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yifashishije urubuga X yahoze yitwa (Twitter) avuga ko ibyo Radio Okapi yatangaje bijyanye n’iri huriro bidafite ishingiro. Yagize ati:
“Tugaragaza akababaro kacu ku buryo Radio Okapi ivuga ku AFC/M23. Yica amahame agenga itangazamakuru, kuko ibogama, ntiyubahiriza ubunyamwuga ndetse inica uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage.”
Ayo magambo yayatangaje nyuma y’inkuru iherutse gusohorwa na Radio Okapi, ivuga ko mu duce twa Komine Karisimbi n’umujyi wa Goma, hari kubera ubwicanyi kuva tariki ya 3 kugeza kuya 25 Nyakanga 2025. Ibyo bice byose bigenzurwa na AFC/M23.
Ni nkuru igaragaza ko habaye ubujura mu ngo 65, bukorwa n’abantu bitwaje intwaro, ndetse ivuga ko AFC/M23 yataye muri yombi urubyiruko, inashyiraho imisoro ihanitse ku baturage. Ariko AFC/M23 ntiyahawe ijambo kugira ngo igire icyo ivuga kuri ibyo birego.
AFC/M23 yashinje Radio Okapi gutangaza icengezamatwara rigamije kuyisebya, kandi ntiyubahirize ihame ryo gutanga ijambo ku mpande zombi. Lawrence Kanyuka yavuze ko ibyo bikorwa birimo guhohotera uburenganzira rusange, kandi ko AFC/M23 yagerageje kuganira n’ubuyobozi bwa Radio Okapi ngo babasobanurire, ariko bikanga.

Yakomeje agira ati: “Tuzafata ingamba zikwiye zo kurwanya icengezamatwara rikorerwa AFC/M23 ku buryo buhoraho kandi butubahiriza uburenganzira bwacu. Icyo dushishikajwe na cyo ni uko itangazamakuru ryubahiriza amahame arigenga, rikumvikanisha impande zose.”
Yasoje ashimangira ko aho AFC/M23 igenzura, itangazamakuru ryigenga rikora mu bwisanzure, rikanatangaza amakuru ku buryo buboneye kandi burimo ubunyamwuga.