Ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, mu mujyi wa Goma, habereye ibiganiro byahuje abayobozi bakuru b’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’abantu batandukanye bafite ijambo mu mibereho y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi biganiro byibanze ku isesengura ryimbitse ry’ibibazo bya politiki, umutekano n’imibereho y’abaturage, bigamije gushimangira ubwiyunge, ubumwe n’imibanire ishingiye ku bwubahane.
Muri iyo nama, abayobozi ba AFC/M23 bashimangiye ku mugaragaro ko batazigera bateshuka ku murongo w’urugamba, bagaragaza ko intego yabo ari uguharanira impinduka zifatika mu miyoborere y’igihugu no kugarura umutekano urambye. Umuhuzabikorwa wa gisirikare akaba n’Umugaba Mukuru wa ARC, Gen. Major Sultani Makenga, yatangaje ko urugamba rukomeje kandi ko rufite icyerekezo gihamye.
Gen. Makenga yashimiye abaturage ku bufatanye n’ubwitange bakomeje kugaragaza, avuga ko ari bo nkingi y’imbaraga zose z’ihuriro. Yibukije ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere, ashimangira ko nubwo hari ibitaragerwaho byose, intambwe igaragara imaze guterwa kubera ubufatanye bw’abaturage n’abari ku rugamba.
Yanahamagariye Abanye-Congo bakiri mu mitwe yitwaje intwaro kwisubiraho, avuga ko benshi bakoreshwa mu nyungu za politiki zibatesha agaciro. Yabasabye kwifatanya n’ARC ifite indangagaciro, cyangwa bagahitamo gusubira mu buzima busanzwe bw’abasivili.
Ubu butumwa bwatangiwe i Goma bugaragaza ko AFC/M23 ikomeje kwiyerekana nk’ihuriro rifite icyerekezo gishingiye ku mutekano, ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza h’igihugu.















