Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, Les Lions Indomptables, ikomeje kunyura mu bihe bikomeye mbere y’uko hatangira Igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma yo kwirukana umutoza mukuru Marc Brys no guhita ishyira hanze urutonde rushya rw’abakinnyi 28 bazayifasha muri iri rushanwa. Muri uru rutonde rwatangajwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, hazamo impinduka zikomeye zirimo kutagaragaramo umunyezamu André Onana n’umukinnyi w’inkingi ya mwamba, rutahizamu Vincent Aboubakar.
Ukurikiranye ibi bikorwa byose ni uko kuri uwo munsi nyine ari bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT) ryatangaje ko ryirukanye Marc Brys. Uyu mutoza yashinjwaga byinshi birimo kwanga gukorana n’abakozi ba FECAFOOT, kutitabira inama, gutinda gutangaza urutonde rw’abakinnyi, kubangamira abaterankunga no kutavugana n’itangazamakuru. Nta bwo kandi FECAFOOT yari ikiyishimira umusaruro we, cyane cyane nyuma yo kubura itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026.
Nyuma yo kwirukanwa kwe, inshingano zahise zifatwa n’umutoza wungirije David Pagou wahise atangaza urutonde rushya rw’abakinnyi azajyana mu Gikombe cya Afurika. Uru rutonde rwatunguranye cyane kuko rutagaragaramo amazina akuze n’abafatiye runini ikipe barimo André Onana ukinira Trabzonspor yo muri Turikiya ndetse na rutahizamu Vincent Aboubakar umaze igihe ari umuyobozi w’itsinda ry’abasatira.
Abakinnyi bahamagawe mu myanya itandukanye: Abanyezamu, Devis Epassy, Simon Omossola, Simon Ngapandouetnbu, Edouard Sombang, Ab’inyuma: Samuel, Junior Kotto, Gerzino Nyamsi,.Jean-Charles Castelletto, Nouhou Tolo, Flavien Enzo Boyomo, Nagida Mahamadou,.Junior Tchamadeu,.Christopher Wooh, Darlin Yongwa,.Abakina hagati: Martin Atemengue Ndzie, Carlos Baleba, Arthur Avom,.Eric Junior Dina Ebimbe, Fidele Brice Ambina, Danny Namaso,.Jean Junior Onana, Olivier Kemen, Christian Bassogog, Bryan Mbeumo,.Georges-Kevin Nkoudou, Ba Rutahizamu: Christian Kofane, Frank Magri, Karl Etta Eyong, Patrick Soko
Cameroun izakina Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc guhera ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026. Iri mu itsinda F hamwe na Gabon, Côte d’Ivoire na Mozambique. Ni itsinda rikomeye rikeneye ubunararibonye, gusa ibi byemezo bishya bishobora kwerekana icyerekezo gishya ikipe ishaka kwiyubakiraho.
Nubwo iyi kipe ikomeje gucikamo ibice, abakunzi b’umupira wa Cameroun baribaza niba aya mavugurura azazana imbaraga nshya cyangwa niba azatuma ikipe irushaho kugorwa muri iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi ku mugabane wa Afurika.















