Leta iyobowe n’Abatalibani muri Afghanistani yongeye gushyiraho amabwiriza akomeye agamije kugenzura imyigishirize mu mashuri makuru ya kaminuza. Mu byemezo bishya, batangaje ko ibitabo byose byanditswe n’abagore bidakwiye kugumishwa muri zakaminuza, ahubwo bigomba gukurwamo burundu. Ni icyemezo cyashimangiye urutonde rw’ibibujijwe bikomeje kwiyongera kuva Abatalibani bafata ubutegetsi mu 2021.
Uretse ibi bitabo, byemejwe kandi ko amasomo agera kuri 18 atazongera kwigishwa muri kaminuza z’igihugu. Ayo masomo arimo uburenganzira bwa muntu, ihame ry’uburinganire, ndetse n’amasomo yiga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umwe mu bategetsi b’Abatalibani yasobanuye ko ibyo byose “bidahuye n’amahame ya Sharia kandi bikabangamira gahunda y’ubutegetsi.”
Amakuru yavuye mu kigo gishinzwe uburezi muri Afghanistani avuga ko ibitabo byabujijwe bikabakaba 680, byose ngo bifite “ibigamije guca ku mategeko ya Sharia cyangwa kugoreka imyitwarire y’urubyiruko.” Abasesenguzi bo bemeza ko ibi bigamije gukumira abagore mu burezi no gukuraho burundu icyerekezo cyose cyasubizaga imbere uburenganzira bwabo.
Iyi ngingo ikomeje kongera ubukana bw’ihagarikwa ry’abakobwa n’abagore mu mashuri yisumbuye na kaminuza, aho benshi basigaye barabujijwe gukomeza kwiga.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko iki gikorwa kizatuma Afghanistani isubira inyuma mu iterambere, kikongera icyuho hagati y’abagabo n’abagore.
Mu gihe Isi ikomeje kunenga ibi bikorwa, Abatalibani bo bavuga ko barengera “indangagaciro gakondo” ndetse n’imyemerere yabo. Ariko amakimbirane hagati y’iyo leta n’imiryango mpuzamahanga agenda akaza, dore ko ibihugu byinshi bishobora gukomeza gufatira Afghanistani ibihano by’ubukungu n’ubufatanye kubera iyo myitwarire.
