
Umuhanzi Afrique, umwe mu baririrmbyi bakunzwe cyane mu njyana ya R&B na AfroPop nyarwanda, yagaragaje byinshi ku buzima bwe bwite mu rukundo, by’umwihariko ibyo adashobora na rimwe kwihanganira mu mubano w’abakundana.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Afrique yavuze ko nubwo yifuza urukundo ruhamye, rwubakitse ku bwizerane, hari ibintu bimwe na bimwe bikimukomerera kandi adashobora kuzihanganira iyo ari mu rukundo.
“Sinshobora kwihanganira umuntu unyibeshyaho kenshi, cyangwa undeba mu maso ngo ambeshye. Iyo umuntu akubeshya, ni nko kukurya umutima buhoro buhoro,” Afrique yabivuze mu magambo yuzuyemo ukuri n’amarangamutima.
Uyu muhanzi yavuze ko ikintu cya kabiri kimunanira kwihanganira ari uburyarya no gukinirwa ku mubyimba, ibintu avuga ko byamushenguye kenshi mu buzima. Yemeza ko kuba umunyakuri no kuvugisha ukuri ari byo shingiro ry’urukundo nyarwo.
“Urumva uri kumwe n’umuntu ariko buri gihe aba afite icyo ahisha, ahora arwana no gukora ibinyuranye n’ibyo muvuganye. Ibyo ni ibintu byangiza icyizere vuba,” yakomeje.
Afrique kandi yasobanuye ko uko ubuzima bwe bugenda butera imbere, agenda ashyira imbere umutekano we w’umutima kurusha ibyishimo bihita cyangwa amagambo meza. Ati:
“Sinshaka umuntu unshakaho likes ku mbuga nkoranyambaga gusa. Nkeneye umuntu umpa ituze, unyumva, unyubaha, kandi ugira icyo amariye umushinga wanjye w’ubuzima.”
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “No Love,” “I’m Sorry” na “Hold Me Down,” yagaragaje ko iby’urukundo bimwigiraho byinshi mu kuririmba kwe, ariko ko bitamubuza kugira imipaka akwiye kugenderaho kugira ngo atazababazwa bikabije.
“Iyo ukunda ntuba ugomba kuba impumyi. Ugomba gukunda ariko unatekereza. Nzi icyo nshaka kandi sinemera ko urukundo runsenya,” yashoje avuga.