
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashinje Uburusiya gukora “ikimenyetso” cy’agahenge mu gihe bukomeje ibikorwa bya gisirikare ahantu hatandukanye muri Ukraine.
Mu masaha atandatu ya mbere y’agahenge k’Izuka nk’uko byategetswe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin Zelensky yavuze ko habayeho ibitero by’amasasu bigera kuri 387, ibitero bigera kuri 19 n’ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote inshuro 290. Nta makuru y’abantu bakomeretse cyangwa bapfuye yari yatangazwa.
Putin yari yategetse ko ingabo ze “zihagarika ibikorwa byose bya gisirikare” muri Ukraine kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Moscou (saa kumi na zine z’i Londres) ku wa Gatandatu kugeza saa sita z’ijoro ku Cyumweru. Na Kyiv yavuze ko izabikurikiza.
BBC ikorera muri Ukraine yatangaje ko byacecetse ku mirongo y’intambara.
Kuba agahenge ka Putin katatangajwe mbere y’igihe, byatumye ihagarikwa ry’ibikorwa by’intambara ritaba ryihuse cyangwa ridafite intege, ariko haracecetse.
Mbere y’uko Zelensky atangaza ko ibitero bikomeje ahantu hamwe na hamwe, saa sita z’ijoro ku wa Gatandatu nta ndege zitagira abapilote cyangwa iz’intambara z’Uburusiya zari ziri mu kirere cya Ukraine. Ibi ni ibintu bidakunze kubaho.
Raporo rukumbi yari ihari ni iy’uko ubwato bw’Uburusiya buteye intwaro bwari bwoherejwe mu nyanja y’Umukara.
Mu mujyi wa Odesa wo mu majyepfo, hari haracecetse. Ku wa Gatanu, mbere y’uko Moscow itangaza agahenge, intwaro zishinzwe kurinda ikirere zari zicuritse nijoro hose ubwo indege zitagira abapilote z’Uburusiya zinjiraga zivuye muri Crimea yafashwe.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, Zelensky yavuze ko Moscow “igerageza kugaragaza ko hari agahenge rusange, ariko mu bice bimwe na bimwe iracyagerageza gutera imbere no gutera ibikomere kuri Ukraine.”
Mu gushinja Uburusiya ibikorwa runaka bya gisirikare, Zelensky yongeyeho ati: “Aho hose abarwanyi bacu barimo gusubiza uko bikwiye, bitewe n’uko urugamba ruhagaze.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu hashize amasaha make agahenge gatangiye Zelensky yavuze ati: “Niba koko Uburusiya bwiteguye kwinjira mu nzira y’agahenge karambye, gahoraho kandi katagira ibisabwa, Ukraine izabyitwaramo uko bikwiye uko Uburusiya na bwo buzabyitwaramo.”
“Ibikorwa byacu ni uko, kandi bizahora bimeze uko: ibyo dukora bigendana n’ibyo mugenzi wacu akora. Icyifuzo cy’agahenge karambye k’iminsi 30 kigihari — igisubizo kigomba guturuka i Moscow,” yanditse kuri X.
Zelensky yavuze ko Ukraine yiteguye kongera igihe cy’agahenge kugeza nyuma ya tariki 20 Mata, asa n’ugaruka ku cyifuzo cya Amerika cy’agahenge k’iminsi 30 Ukraine yari yemeye mbere.
Biragaragara ko Moscow na Kyiv zishaka kwerekana ko zifite ubushake bwo kugarura amahoro imbere ya Washington. Ikibazo gikomeye ni ukumenya niba Kremlin izemera icyifuzo cya Zelensky cyo kongera igihe cy’aka gahenge k’amasaha 30 kakaba iminsi 30 — ari na yo nzira ishobora gufungura amahirwe yo kugarura amahoro.
Abaturage bake ba Ukraine bemera ko ibyo bishoboka.
Putin yatangaje agahenge k’agateganyo ubwo yari mu nama n’umugaba mukuru w’ingabo ze, Valery Gerasimov.
“Dushingiye ku mpamvu z’ubutabazi… uruhande rw’Uburusiya rutangaje agahenge k’Izuka. Ntegetse ko ibikorwa bya gisirikare byose bihagarara muri iki gihe,” Putin yabwiye Gerasimov.

“Turizera ko Ukraine nayo izakurikiza urugero twatanze. Ariko kandi, ingabo zacu zigomba kuba ziteguye kwirinda ku buryo bwose bushoboka, mu gihe habaho kurenga ku gahenge cyangwa kugabwaho ibitero n’umwanzi.”
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko ingabo zayo zizubahiriza agahenge igihe cyose kazarangwa n’”ubwubahane hagati y’impande zombi.”
Si ubwa mbere agahenge gatunguranye gatangajwe ubushize, ubwo hasabwaga agahenge mu gihe cya Noheli y’Abadorthodox muri Mutarama 2023, byarangiye nta n’umwe ubahirije amasezerano.
Mu gusubiza ku itangazo rya Putin, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza yavuze ati: “Iki ni cyo gihe kuri Putin cyo kugaragaza ko ashishikajwe n’amahoro koko, akarangiza ubu bushotoranyi bwe ndengakamere kandi akemera agahenge gahoraho, nk’uko leta ya Ukraine ibimusaba si agahenge k’umunsi umwe gusa k’Izuka.”
Uburusiya bwatangije intambara isesuye kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022. Bivugwa ko abantu ibihumbi amagana benshi muri bo ari abasirikare bamaze kwicwa cyangwa gukomereka ku mpande zombi.
Leta ya Amerika imaze igihe igirana ibiganiro n’Uburusiya mu rwego rwo kurangiza iyi ntambara, ariko kugeza ubu ntibigenda neza.
Mu kwezi gushize, Moscow yanze icyifuzo cy’agahenge gahoraho kandi katagira ibyo gisaba cyari cyumvikanyweho hagati ya Amerika na Ukraine.
Ku wa Gatanu ushize, Perezida wa Amerika Donald Trump yaburiye ko Washington “izihagarika” uruhare rwayo mu biganiro by’amahoro kuri Ukraine niba nta kigenda kiboneka vuba.
Yabivuze nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, avuze ko Amerika “itarimo gupfusha igihe iki gikorwa mu byumweru n’amezi” kuko ifite “ibindi byihutirwa igomba kwitaho.”
Yongeyeho ati: “Dukeneye kumenya vuba ndavuga muriyi minsi niba ibi bishoboka cyangwa niba bidashoboka. Niba bidashoboka, tuzahita dukomeza ku bindi.”