
Nibura abantu 13 bamaze gupfa, mu gihe abandi 11 bakomerekeye bikomeye mu mpanuka ikomeye yatewe n’imodoka eshatu zagonganye ku muhanda wa Sotik-Kericho, ahazwi nko muri Cheptangulke mu karere ka Bomet.
Iyo mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, ubwo imodoka eshatu — imodoka y’umuntu ku giti cye, matatu y’abantu 14 n’ikamyo — zagonganaga, zikica abagenzi bamwe ako kanya.
Nyuma y’impanuka, itsinda ryo gutabara riturutse muri Croix-Rouge y’u Kenya (Kenya Red Cross Society) hamwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahise bagera ahabereye impanuka, bafasha gukuramo imibiri n’abakomeretse mu bisigazwa by’imodoka zangiritse.
Mu gihe yemezaga iby’iyo mpanuka, Guverineri wa Bomet, Hillary Barchok, yavuze ko abakomeretse bajyanywe kwa muganga byihuse, barimo abajyanywe ku bitaro bya Kaplong Mission.
Yagize ati:
“Birababaje cyane kumva inkuru y’impanuka ikomeye yabereye ku muhanda wa Sotik-Kericho, ahitwa Cheptangulke mu gace ka Sotik. Iyo mpanuka y’imodoka eshatu yahitanye ubuzima bw’abantu ndetse inasiga abandi bakomeretse bikomeye.”
Yakomeje agira ati:
“Amatsinda y’abatabazi aturutse ku bitaro bya Kaplong Mission, Guverinoma y’Akarere ka Bomet, Guverinoma y’Akarere ka Kericho, Croix-Rouge y’u Kenya hamwe na Polisi y’igihugu batabaye abo bantu, bajyana abakomeretse kwa muganga ngo bavurwe byihuse.”
Amashusho n’amafoto byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga matatu yangiritse bikomeye, ifite ibirahuri by’imodoka byamenetse, intebe zasenyutse n’imipira y’imodoka yacitse, bigaragaza ubukana bw’iyo mpanuka.
Ku rundi ruhande, ikamyo y’umweru yagaragaye yegamye ku ruhande, yangiritse imbere, naho imodoka y’umuntu ku giti cye yari isigaye ari igisigazwa cy’imodoka.
Iyi mpanuka yongeye kwiyongera ku zindi nyinshi zimaze iminsi zibera mu gihugu hose muri iki cyumweru. Iyo mpanuka yo muri Sotik ibaye nyuma y’amasaha make abandi bantu 13 bajyanywe ku bitaro bya Coast General Teaching and Referral Hospital nyuma yo kugira impanuka ku muhanda wa Mombasa-Nairobi.
Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo hashize, ubwo imodoka ya Tahmeed yavaga i Mombasa yerekeza i Nairobi yananirwa guhagarara bitewe no gupfusha feri, igonga izindi modoka zitandukanye, harimo na matatu.
Mu gihe cy’ibi byose, Ikigo gishinzwe Umutekano wo mu Muhanda mu gihugu (NTSA) ku wa Kane, tariki ya 3 Mata, cyasabye abari mu rwego rw’ubwikorezi gushyiraho ingamba zigamije kurinda impanuka.
NTSA yatangaje ko izakorana bya hafi n’Urwego rwa Polisi y’Igihugu (NPS) mu guhashya abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko, cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Pasika.
Yagize iti:
“Mu bihe byashize, igihugu cyagiye kibona impanuka ziturutse ku gutwara nabi, abanyeshuri bahungabanya abatwara ibinyabiziga, ndetse bimwe muri ibyo byabaye byavuyemo impfu n’inkomere zikomeye.”
Yakomeje iti:
“Binyuze mu bufatanye bwa hafi n’inzego zishinzwe umutekano, ababyeyi, ubuyobozi bw’amashuri, abatanga serivisi z’ubwikorezi ndetse n’abanyeshuri ubwabo, ibi byose bishobora kwirindwa.”