Semuhungu Eric uzwi nk’umushyushyarugamba w’inararibonye mu bitaramo bitandukanye byo muri Kigali, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gutandukana na MC Nario, umwe mu nshuti ze za hafi ndetse bari bafatanyije umushinga w’ubusabane wari umaze kumenyekana cyane witwa Traffic Jam.
Uyu mushinga washyiraga hamwe impano eshatu: Semuhungu Eric nk’umushyushyarugamba, MC Nario ndetse na DJ Caspi ushinzwe umuziki.
Bari barabaye indiri y’ibirori byubashywe mu tubari dukomeye two mu mujyi wa Kigali, aho buri wa kane, uwa gatanu, uwa gatandatu byaba na ngombwa no kucyumweru babaga bari ku rubyiniro ndetse n’imiziki ibasusurutsa kugeza mu masaha akuze y’ijoro.
Traffic Jam yabaye nk’ikimenyetso cyo gusabana ku buryo yahurizaga hamwe urubyiruko rutandukanye, abahanzi, abanyarwenya n’abandi bafite aho bahuriye n’inkwakuzi y’akazi ka showbiz.
Gusa nk’uko amakuru yizewe abitangaza, umubano wa Semuhungu Eric na MC Nario wajemo agatotsi nyuma y’ibihe bitari bike bagaragaza kutumvikana ku bijyanye n’imyitwarire n’imikoranire.
Amakimbirane atarakemuwe yaje gufata indi ntera ubwo MC Nario yakoraga igikorwa cyabaye nko gutenguha Semuhungu mu ruhame, ndetse bivugwa ko hari amagambo yavuze mu gitaramo kimwe mu tubari azwi nka Piano Bar byasize Eric agize intimba idasanzwe.
Ibi byatumye bafata icyemezo gikomeye cyo guhagarika umushinga wa Traffic Jam, ibintu byatunguye abakunzi babo ndetse n’abari barabigize umuco kwitabira ibyo bitaramo.
DJ Caspi, umwe mu bari bagize iryo tsinda, ntiyigeze atangaza byinshi ku byabaye, ariko inshuti zabo za hafi zemeza ko agerageza gutuza impande zombi ngo harebwe uko hashyirwaho ihuriro rishya ryabahuza cyangwa buri wese agakomeza urugendo rwe ku giti cye.
Semuhungu Eric avuga ko atari ibintu byamworoheye, ariko ko agerageza kwakira byose no gukomeza ubuzima.
Yagize ati: “Byari nk’umuryango, ntabwo twari gusa abantu bakorana. Gusa hari igihe umuntu agomba kwemera ibintu uko biri, agafata umwanzuro ushimangira icyerekezo cy’ejo hazaza.”
Uyu mubabaro wa Semuhungu ntusobanuye gusa ihagarikwa rya Traffic Jam, ahubwo werekana uburyo imyitwarire mu mikoranire ishobora guhungabanya ibikorwa byiza byari byarashyize hamwe impano zitandukanye. Kugeza ubu, nta gahunda ihari yo gusubukura uwo mushinga, ariko abafana baracyafite icyizere ko hashobora kuzabaho ubwiyunge ku mpande zombi.

