
Mu mpera z’icyumweru gishize, umuririmbyi Alien Skin yakomeretse ku mutwe nyuma yo gukubitwa n’itsinda ry’abantu benshi.
Nk’uko bigaragara mu mashusho ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, uyu muyobozi wa Fangone Forest yakubitiwe mu gace ka Iganga, bivugwa ko byatewe n’uko yaba yaratutse cyangwa yatesheje agaciro umuyobozi wa NUP, Bobi Wine.
Ibi byabaye nyuma y’uko Alien Skin aririmbiye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore byabereye kuri Iganga Municipal Primary School, mu karere ka Iganga.
Imodoka ye yangiritse bikomeye nyuma y’uko abantu bateraga amabuye n’ibindi bintu bikomeye ku modoka ye n’abari bamuherekeje, ari na ko bituma akomeretswa ku gahanga ahakura igikomere kinini.