
Umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko umwana w’imyaka ibiri ufite ubwenegihugu bw’Amerika ashobora kuba yarirukanywe ajyanwa muri Honduras hamwe na nyina n’undi mwana w’imyaka 11, nta buryo bukwiye bwubahirijwe, ubwo ubutegetsi bwa Perezida Trump bwongeraga ingufu mu bikorwa byo kwirukana abimukira.
Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, Umucamanza Terry Doughty yavuze ko hari “gukeka gukomeye” ko uwo mwana, wamenyekanye mu nyandiko nka VML, yirukanywe “nta buryo bukwiye bwo kuburanishwa.”
Uyu mwana wavukiye muri Louisiana hamwe n’abagize umuryango we batawe muri yombi tariki 22 Mata, ubwo bagiraga gahunda isanzwe mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka i New Orleans, nk’uko byagaragajwe n’inyandiko z’urukiko.
Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (DHS) yavuze ko nyina w’uwo mwana ari we wifuje kujyana abana be igihe we ubwe yoherezwaga muri Honduras.
Nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, umucamanza yari yagerageje gutegura ikiganiro kuri telefone na nyina w’umwana, ariko umunyamategeko wa leta amumenyesha ko “bidashoboka kuko we (na VML bikekwa) bari bamaze kurekurwa muri Honduras.”
Amategeko y’uko nyina, se ndetse na mushiki wa VML bagera ku gihugu cya Amerika ntarasobanuka neza. Gusa uyu mwana w’imyaka ibiri afite ubwenegihugu bwa Amerika.
“Birabujijwe ndetse binyuranyije n’itegeko n’Itegeko Nshinga kwirukana, gufata mu buryo bwo kwirukana cyangwa gusaba ko yirukanwa umuntu ufite ubwenegihugu bwa Amerika,” nk’uko byatangajwe n’umucamanza.
Urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 19 Gicurasi, “hagamijwe gukuraho ibyo gukeka ko leta yirukanye umwenegihugu wa Amerika nta buryo bukwiye.”
Mu itangazo ryoherejwe kuri CBS News, umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika, Umunyamabanga wungirije muri DHS, Tricia McLaughlin, yavuze ko “umubyeyi ari we wafashe icyemezo cyo kujyana umwana we muri Honduras.”
Yongeyeho ati: “Bisanzwe ko ababyeyi bifuza kujyana abana babo igihe birukanwe.”
Muri iki cyumweru, se wa VML nawe yari yasabye icyemezo cy’igihe gito cyo kwimurira ububasha bwo kwita ku bana ku mukazana we, nawe ufite ubwenegihugu bwa Amerika, kugira ngo afate abana akabitaho.
Gusa umukozi wa ICE (Immigration and Customs Enforcement) yavuganye n’umwunganira umuryango mu mategeko, yanga kubahiriza iyo busabe ndetse avuga ko “se ashobora kuza gushaka umwana, ariko nawe agafatwa agafungwa.”
Mu kindi kibazo nk’iki kibaye muri Florida, umugore w’umunya-Cuba wari ufite umwana w’umwaka umwe n’umugabo ufite ubwenegihugu bwa Amerika, batawe muri yombi igihe bari bafite gahunda isanzwe mu biro by’abinjira n’abasohoka, hanyuma bagaterwa inyuma muri Cuba hashize iminsi ibiri, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru.
Uwo mugore, witwa Heidy Sánchez, yari agifite uruhinja yonsaga kandi uwo mwana akaba afite ikibazo cy’imihahamuko, nk’uko byatangajwe n’umwunganira mu mategeko. Yavuze ko Madamu Sánchez atari umunyabyaha kandi ko yari akwiye kugumirwa muri Amerika kubera impamvu z’impuhwe.
Kuva Perezida Donald Trump yasubira muri White House tariki 20 Mutarama, abantu ibihumbi batawe muri yombi kubera ubwenegihugu budakurikije amategeko.
Politiki zikakaye za Trump ku bimukira zikomeje guhura n’imbogamizi nyinshi mu nkiko.
Mu rubanza rugaragaza cyane ibi bibazo, leta yemeye ko yibeshye ikirukana Kilmar Ábrego García, umwenegihugu wa El Salvador, ariko ikomeza gushinja ko ari umwe mu bagize agatsiko ka MS-13, ibintu we n’umuryango we bahakana. Bagaragaza ko Ábrego García atigeze akatirwa icyaha na kimwe.

Urukiko Rukuru (Supreme Court) rwategetse leta ko igomba gukora ibishoboka byose kugira ngo Ábrego García agarurwe muri Amerika, ariko ubutegetsi bwa Trump bwatangaje ko “atazongera” gutura muri Amerika.