
Umuhanzi w’Umunya-Uganda Alien Skin yatangaje ko ashobora kwimukira burundu mu kindi gihugu, bitewe n’uko yumva mu gihugu cye atitaweho bihagije ndetse ubuzima bwe bukaba buri mu kaga.
Mu kiganiro cy’amajwi yagiranye na Nsasagge Media, uyu muyobozi wa Fangone Forest yavuze ko ari gutekereza cyane ku kuba yatangira ubuzima bushya n’umwuga mushya hanze ya Uganda.
Mu magambo ye, yagaragaje impungenge z’uko hari abantu bashobora kuba bateganya kumwivugana, ati: “Hari abantu bashaka kurangiza ubuzima bwanjye.”
Uyu muhanzi yagiye muri Kenya mbere y’icyumweru cya Pasika kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho kubera imvune yakuye mu gitero yagabweho i Iganga. Avuga ko yakomeretse ku mutwe, kandi izo mvune zimaze kugira ingaruka ku bwonko bwe: “Ndibagirwa cyane. Ariko nizeye ko nzakira vuba nkasubira mu buzima busanzwe.”
Mu kiganiro cy’akababaro, Alien Skin yagize ati:
“Numva nta gaciro mpawe iwacu. Ahari nakwihitiramo kuguma hano. Ndabizi neza ko ahandi nzahabwa icyubahiro no gushimirwa. Na Muhammad ndetse na Yesu Kristo ubwabo ntibigeze bashimirwa mu bice bakomokamo. Ibyo bibaho ku bantu bakomeye bose. Ujye ujya aho ushimirwa, aho wubahwa.”
Yakomeje avuga ko ashobora kuzajya yibukwa nk’umuhanzi wa mbere wahisemo kureka ubwamamare bwe muri Uganda akajya gutangira ubuzima bushya nk’umuhanzi ukizamuka muri Kenya:
“Bazavuga ko nari umu-star wa mbere waretse ubwamamare bwe muri Uganda agahitamo gutura muri Kenya nk’umuhanzi ukibyiruka. Ubwamamare bwo muri Uganda ni ubusa burimo uburyarya n’ubugome.”
Yibukije uko yaburaga ubufasha ubwo yari amaze guterwa:
“Abantu bari bamaze kurangiza ubuzima bwanjye. Narabisabye, nsaba ubuyobozi kumfasha ku byerekeye umutekano, ariko ntacyo bakoze. Ni akababaro. Ndi umuntu ufite agaciro kurusha benshi barinzwe bikomeye muri Uganda.”
Uyu muhanzi yasoje avuga ko atazagenda wenyine, ahubwo azajyana n’itsinda rye rya Fangone Forest:
“Nzajyana Fangone Forest yose. Ibendera ryacu rigiye gushingwa muri Kenya.”
Waba warakurikiranaga iby’urugendo rwe cyangwa ibibazo bye bya vuba aha?