Umuhanzi wo muri Uganda, Alien Skin, yatangaje ko nta munyamakuru n’umwe uzinjira mu gitaramo cye ku buntu. Ni igitaramo azakora tariki 21 Gashyantare 2025.
Yavuze ko ari we, ari n’abanyamakuru bose barakeneranye, ariko niba hari ushaka kuzaza mu gitaramo cye, agomba kugura itike nk’abandi bose kuko kuri iyi nshuro nta kwinjirira ubuntu hejuru y’inkuru z’ibihuha.
Ni igitaramo yagombaga gukorera muri ‘Hotel African’, ariko biza kurangira bamubwiye ko batiteguye kucyakira kubera ikibazo cy’umutekano, bituma akimurira kuri ‘Cricket Oval Lugogo’
Iki ni igitaramo gitegerejwe ku wa 21 Gashyantare 2025 kuri Logogo Cricket Oval i Kampala, nyuma y’uko cyari kubera muri Hoteli Africana ariko iyi hoteli ikavuga ko itizeye umutekano w’abafana b’uyu muhanzi.
Mu butumwa Alien Skin yashyize kuri X, yagize ati ” Nshuti banyamakuru, ndabakeneye, ariko namwe murankeneye. Twese turakeneranye, ariko rero muri iki gihe, ntabyo kwinjirira ubuntu. Niba ushaka gukurikirana igitaramo cyange, ugomba kugura itike nk’abandi bose.”