Umuhanzikazi Alyn Sano ari mu myiteguro yo gushyira ahagaragara album ye ya kabiri, ikaba igizwe n’indirimbo nshya zifite umwimerere mu buryo bw’umuziki n’ibitekerezo birimo.
Mu kiganiro nβabanyamakuru, yavuze ko iyi album izaba itandukanye cyane nβiya mbere mu buryo butandukanye. Yongeyeho ko muri uyu mwaka wa 2024 yakoranye nβaba-Producers bakomeye bo muri Afurika ndetse no hanze yayo kugira ngo ashyire ku isoko umuziki ufite ireme mpuzamahanga.
Alyn Sano yavuze ko iyi album izaba igizwe nβindirimbo 13, zikaba zaranditswe mu buryo bugaragaza iterambere mu muziki we ndetse nβubumenyi yakusanyije mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Indirimbo zose zizaba zifite umwihariko wβibicurangisho Nyarwanda nk’inanga nβicyembe, bigahuzwa nβimiririmbire yβabasaamyi bo ku Nkombo, ndetse nβibindi bisobanura umuco nβamateka byβAbanyarwanda.
Izi ndirimbo harimo izamaze kumenyekana mu bitaramo no ku mbuga nkoranyambaga, nka βInshutiβ, βLionessβ, βMamaβ, na βPositiveβ. Hari n’izindi nshya zitegerejweho umusaruro mwiza mu ruhando rw’umuziki zirimo βMwizaβ, βMariyaβ, βUmwiharikoβ, βSakwe Sakweβ, βKukiβ, βWhyβ, βRumuriβ, βWarakozeβ, na βBohokaβ.
Alyn Sano yavuze ko izi ndirimbo ziri muri iyi album zirimo ubutumwa butandukanye bugamije gufasha abantu mu ngeri zose. Urugero, indirimbo nka “Mama” irashima uruhare rwβababyeyi mu buzima bwβabana babo, naho “Bohoka” ikaba ifite ubutumwa bwo guhumuriza abantu bari mu bihe bigoye.
Yongeyeho ko yakoranye nβamatsinda yo mu bice bitandukanye byβu Rwanda nβabo hanze yβigihugu kugira ngo ashobore kuzana umwimerere muri buri ndirimbo.
Iyi album, biteganyijwe ko izashyirwa ahagaragara mu ntangiriro zβumwaka utaha, itezweho gufasha Alyn Sano kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga no kugaragaza impano ye idasanzwe.
Nkβuko yabigarutseho, Alyn yavuze ko intego ye nyamukuru atari ukumenyekanisha izina gusa, ahubwo ari ugutambutsa ubutumwa bukora ku mitima yβabantu no gutanga umusanzu mu guteza imbere umuco Nyarwanda binyuze mu muziki.
Yagize ati: βNifuza ko indirimbo zanjye zagera ku bantu benshi, zikabaha ibyishimo, ikizere, nβihumure mu bihe bitandukanye byo mu buzima.β
Iyi album nshya izaba ikurikira iya mbere yari yitwa ” Rumuri ”Β nayo yari yarakunzwe mu ndirimbo zitandukanye. Bamwe mu bakunzi ba muzika bategerezanyije amatsiko iyi album nshya, cyane ko indirimbo zirimo zitezweho kuzana impinduka nziza mu mwuga wa muzika wβu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Umwe mu bahanzikazi Nyarwanda bafite igikundiro.

Alyn Sano yabikomojeho kuby’indirimbo ziri muri album ye ya kabiri.

Mu kiganiro nβabanyamakuru, yavuze ko iyi album izaba itandukanye cyane nβiya mbere.

Alyn Sano yavuze ko iyi album izaba igizwe nβindirimbo 13.
Alyn Sano imwe mu ndirimbo aheruka gusohora ‘ TUMU SANA’.















