Umuhanzikazi Alyn Sano ari mu myiteguro yo gushyira ahagaragara album ye ya kabiri, ikaba igizwe n’indirimbo nshya zifite umwimerere mu buryo bw’umuziki n’ibitekerezo birimo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko iyi album izaba itandukanye cyane n’iya mbere mu buryo butandukanye. Yongeyeho ko muri uyu mwaka wa 2024 yakoranye n’aba-Producers bakomeye bo muri Afurika ndetse no hanze yayo kugira ngo ashyire ku isoko umuziki ufite ireme mpuzamahanga.
Alyn Sano yavuze ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo 13, zikaba zaranditswe mu buryo bugaragaza iterambere mu muziki we ndetse n’ubumenyi yakusanyije mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Indirimbo zose zizaba zifite umwihariko w’ibicurangisho Nyarwanda nk’inanga n’icyembe, bigahuzwa n’imiririmbire y’abasaamyi bo ku Nkombo, ndetse n’ibindi bisobanura umuco n’amateka by’Abanyarwanda.
Izi ndirimbo harimo izamaze kumenyekana mu bitaramo no ku mbuga nkoranyambaga, nka “Inshuti”, “Lioness”, “Mama”, na “Positive”. Hari n’izindi nshya zitegerejweho umusaruro mwiza mu ruhando rw’umuziki zirimo “Mwiza”, “Mariya”, “Umwihariko”, “Sakwe Sakwe”, “Kuki”, “Why”, “Rumuri”, “Warakoze”, na “Bohoka”.
Alyn Sano yavuze ko izi ndirimbo ziri muri iyi album zirimo ubutumwa butandukanye bugamije gufasha abantu mu ngeri zose. Urugero, indirimbo nka “Mama” irashima uruhare rw’ababyeyi mu buzima bw’abana babo, naho “Bohoka” ikaba ifite ubutumwa bwo guhumuriza abantu bari mu bihe bigoye.
Yongeyeho ko yakoranye n’amatsinda yo mu bice bitandukanye by’u Rwanda n’abo hanze y’igihugu kugira ngo ashobore kuzana umwimerere muri buri ndirimbo.
Iyi album, biteganyijwe ko izashyirwa ahagaragara mu ntangiriro z’umwaka utaha, itezweho gufasha Alyn Sano kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga no kugaragaza impano ye idasanzwe.
Nk’uko yabigarutseho, Alyn yavuze ko intego ye nyamukuru atari ukumenyekanisha izina gusa, ahubwo ari ugutambutsa ubutumwa bukora ku mitima y’abantu no gutanga umusanzu mu guteza imbere umuco Nyarwanda binyuze mu muziki.
Yagize ati: “Nifuza ko indirimbo zanjye zagera ku bantu benshi, zikabaha ibyishimo, ikizere, n’ihumure mu bihe bitandukanye byo mu buzima.”
Iyi album nshya izaba ikurikira iya mbere yari yitwa ” Rumuri ” nayo yari yarakunzwe mu ndirimbo zitandukanye. Bamwe mu bakunzi ba muzika bategerezanyije amatsiko iyi album nshya, cyane ko indirimbo zirimo zitezweho kuzana impinduka nziza mu mwuga wa muzika w’u Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Umwe mu bahanzikazi Nyarwanda bafite igikundiro.
Alyn Sano yabikomojeho kuby’indirimbo ziri muri album ye ya kabiri.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko iyi album izaba itandukanye cyane n’iya mbere.
Alyn Sano yavuze ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo 13.
Alyn Sano imwe mu ndirimbo aheruka gusohora ‘ TUMU SANA’.