• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
Home Amakuru

Amabanga y’urupfu rwa Adolf Hitler yashyizwe hanze na CIA nyuma y’imyaka 80

Ibyari byarahishwe ku mabanga y’urupfu rwa Adolf Hitler Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabishyize hanze.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
April 12, 2025
in Amakuru
0
Amabanga y’urupfu rwa Adolf Hitler yashyizwe hanze na CIA nyuma y’imyaka 80
0
SHARES
8
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Adolf Hitler, wahoze ari umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’Abanazi mu Budage, yapfuye yiyahuye aho gufatwa n’abanzi be, nk’uko byemezwa n’amabanga yashyizwe hanze n’Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA).

Nk’uko bivugwa muri iyi raporo, Hitler yanze gufatwa n’ingabo zari zamutsinze, ahitamo kwirasa ku itariki ya 30 Mata 1945, ari kumwe n’umugore we Eva Braun, bombi biyahura bari mu mwobo i Berlin. Nyuma y’urupfu rwabo, abari abasirikare be ngo batwitse umurambo we muri aside, kugeza ubwo uhindutse umuyonga, nk’uko CIA ibitangaza.

Nubwo hari abayoboke ba teori z’ibanga bavuga ko Hitler yaba yaratorotse agahungira muri Amerika y’Amajyepfo, raporo z’ubutasi zitandukanye, harimo n’iy’urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza (MI5), zigaragaza ko yapfuye muri Berlin mu 1945.

Gusa FBI yo yahaye CIA amakuru y’uko muri hotel y’i La Falda, muri Argentine, hari hateguwe nk’ahantu Hitler yashoboraga guhungira.

Hari na raporo y’umwaka wa 1955 yavugaga ko Hitler yaba yari mu gihugu cya Colombia akoresheje izina rya “Adolf Schrittelemayor,” ndetse hari n’ifoto bivugwa ko ari iyo yafatanywe n’inshuti ye muri icyo gihugu, mbere y’uko ajya muri Argentine.

CIA ngo yatangiye gukora iperereza kuri Schrittelemayor, ariko iza kurihagarika ivuga ko byari kuba igikorwa kitoroshye kandi gikeneye igihe kirekire n’imbaraga nyinshi, nyamara amahirwe yo kubona ibimenyetso bifatika akaba yari make.

Argentina yakunze gushinjwa kuba indiri y’Abanazi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, aho bivugwa ko abarenga ibihumbi 10 bahungiyeyo mu buryo bw’ibanga.

Muri bo harimo Adolf Eichmann, umwe mu bateguye jenoside y’Abayahudi (Holocaust), wafashwe mu 1960 akajyanwa kuburanishwa muri Israel, na Joseph Mengele, wamamaye mu gukora igerageza ry’ubugome ku bantu, we akaba yarapfiriye muri Brazil azize umutima ubwo yari koga. Icyakora, CIA yemeza ko Adolf Hitler atigeze atoroka, ko yiyahuye ndetse n’umurambo we ukangizwa burundu.

Ibyari byarahishwe ku mabanga y’urupfu rwa Adolf Hitler Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabishyize hanze
ADVERTISEMENT
Previous Post

Abaturage ba Gaza bahangayikishijwe n’inzara ikabije, bati: “Nihafungwa igikoni cy’Impuhwe, tuzapfa”

Next Post

Baba vanga:Isi yose yikanze Ubuhanuzi bwatangiye gusohoka bwa 2025, dore ibigiye kuba muruyumwaka

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

January 31, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

June 6, 2025
Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

June 6, 2025
Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya ‘Jehovah’ mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali

Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya ‘Jehovah’ mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali

June 6, 2025
Marcelin Cishambo yakiriwe muri AFC/M23 nk’umunyapolitiki mushya

Marcelin Cishambo yakiriwe muri AFC/M23 nk’umunyapolitiki mushya

June 5, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

June 6, 2025
Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

June 6, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com