Nyuma y’igihe kitari gito batagaragara mu kibuga, Amad Diallo na Matthijs de Ligt bongeye kugaragara mu myitozo ya Manchester United, ibintu byateye ibyishimo abakunzi b’iyi kipe cyane cyane muri ibi bihe ikipe iri gushakisha uko yasubira ku murongo.
Amad Diallo, umukinnyi w’inkingi ya mwamba mu busatirizi, yagarutse mu myitozo hamwe n’abandi bakinnyi, yemeza ko yiteguye kongera kwitanga ku rwego rwo hejuru.
Uburyo yari amaze igihe adakina bwari bwatangajwe icyumweru gishize, aho byemejwe ko agiye gusubira mu myitozo buhoro buhoro.
Kugaruka kwe ni inkuru nziza ku mutoza wa Manchester United, Amorim, ushobora kumuhitamo mu mikino itaha cyane ko ubusatirizi bw’iyi kipe bugaragaza intege nke muri iyi minsi.
Ku rundi ruhande, myugariro Matthijs de Ligt, wari umaze igihe na we arwaye, yagarutse mu myitozo kuri uyu munsi. De Ligt, ukomoka mu Buholandi, azwiho gukina nk’intwari mu bwugarizi, kandi agaragaye nk’uwagaruye imbaraga n’icyizere mu itsinda.
Umutoza Amorim ashobora kongera kugira amahitamo menshi mu kugabanya ubukana bw’abakeba, kuko uyu myugariro afite ubunararibonye bukomeye muri shampiyona.
Kugaruka kwa aba bakinnyi bombi biratanga icyizere ko Manchester United ishobora kuzahura umukino wayo, ikongera kwitwara neza mu mikino y’imbere n’iyo hanze.
Ibi bizagirira akamaro gakomeye ikipe mu gihe hasigaye imikino myinshi y’ingenzi mu irushanwa rya Premier League ndetse n’andi marushanwa ya gikombe.

