Amakuru mashya aturuka muri Manchester United avuga ko umukinnyi w’Umunya-Côte d’Ivoire, Amad Diallo, ategerejwe gusubira mu myitozo hamwe n’ikipe mu cyumweru gitaha, nyuma yo gukira imvune yari yamushyize hanze y’ikibuga kuva muri Gashyantare 2025.
Uyu musore w’imyaka 22 yari yagize ikibazo cy’imvune ikomeye ku kagombambari k’iburyo ubwo Manchester United yakinaga na Nottingham Forest, byatumye abaganga bemeza ko ashobora gusiba ibihe bisigaye by’uyu mwaka w’imikino.
Ariko amakuru mashya yemeza ko yakize vuba ugereranyije n’uko byari byitezwe, ndetse ubu ameze neza ku buryo azasubira mu myitozo rusange n’abandi bakinnyi icyumweru gitaha.

Umutoza Ruben Amorim yagaragaje ibyishimo no kugaruka k’uyu mukinnyi, avuga ko Amad ashobora kuzaba ahari ku mikino ya kimwe cya kabiri (1/2) cya UEFA Europa League, yaba umukino ubanza cyangwa uwo kwishyura.
Ruben Amorim Hag yagize ati: “Ni inkuru nziza kubona Amad agaruka. Twari tumukumbuye cyane. Ni umukinnyi ushobora guhindura umukino mu kanya gato, cyane cyane iyo ari ku rwego rwe rwiza.”
Amad Diallo yagaragaje impano idasanzwe ubwo yari yagiye ku mukino nk’intizanyo muri Sunderland mu mwaka ushize w’imikino (2023-2024), aho yatsinze ibitego 14 mu mikino 39.
Ibi byatumye abafana ba Manchester United batangira kumwifuzaho byinshi, bavuga ko ashobora kuzaba umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu buryo bw’ubusatirizi bw’iyi kipe.
Kugaruka kwe muri iyi minsi ya nyuma y’umwaka w’imikino ni ikintu gikomeye ku ikipe ya Manchester United iri guhangana no gushaka ibikombe birimo na UEFA Europa League.

Biteganyijwe ko azahita ashyirwa mu rutonde rw’abakinnyi bashobora kwifashishwa mu mikino ya nyuma, ndetse bishobora gutuma asubirana icyizere cyo kuba umwe mu bakinnyi bazabanza mu kibuga igihe azaba ameze neza ijana kurindi(100%).
Abafana benshi bamaze kugaragaza ibyishimo kuri Twitter no ku zindi mbuga nkoranyambaga, bavuga ko kugaruka kwa Amad Diallo kuzaba ari nk’inyongera nziza mu ikipe yabuze ubukana mu gice cy’iburyo cy’ubusatirizi mu gihe gishize.
Mu gihe Manchester United ikomeje imyiteguro y’iyi mikino ya nyuma, buri mukinnyi afite agaciro, kandi Amad Diallo ashobora kuba ikibatsi cyari cyarabuze.