Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira inkuru y’amakimbirane hagati y’umuhanzikazi Doja Cat n’umubyeyi we Dumisani Dlamini, by’umwihariko nyuma y’igitaramo uyu mukobwa yakoreye muri Afurika y’Epfo.
Byatangiye ubwo Doja Cat yatangazaga ko yababajwe n’uko se atitabiriye igitaramo cye, nyamara yari yamutumiye. Yavuze ko yagerageje kumwegera, ariko akamusubiza ko badaherukaga kuvugana, bityo ntibyamworohera kuza. Ibi byatumye uyu muhanzikazi amushinja kuba umubyeyi utita ku nshingano ze, anakeka ko ashobora kuba yaranze kugura itike k’ubushake.
Gusa uko iminsi yagiye ishira, hagaragaye amashusho yerekana ko Dumisani Dlamini yari yagiye muri icyo gitaramo, ibintu byatumye inkuru ihindura isura.
Mu gusubiza ibyo yashinjwaga, Dumisani Dlamini yahakanye yivuye inyuma ko yaba yaratereranye abana be. Yavuze ko ibyo umukobwa we yavuze ari ibitekerezo yashyizwemo na nyina, anashimangira ko atigeze yirengagiza inshingano ze zo kurera abana be muri rusange.
Yakomeje avuga ko Doja Cat yari afite amahirwe yo kumusura igihe yaba ari muri Afurika y’Epfo, ariko ntabyitayeho, ahubwo agahitamo kuvuga amagambo atari yo kuba yakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
N’ubwo hari uku kutumvikana, se wa Doja Cat yavuze ko akimukunda kandi amwifuriza gukomeza gutera imbere mu muziki, n’ubwo asanga hari ibyo yakosora mu myitwarire ye.
















