Amakipe ku mugabane w’u Burayi akomeje kwifuza abakinnyi beza, aho Bayern Munich iri gushaka rutahizamu w’Umuholandi ukinira Liverpool.
Ikinyamakuru Sky Sports cyandikira mu Budage cyatangaje ko Bayern Munich, mu gihe yaba itabashije gusinyisha Nico Williams w’imyaka 22 ukinira Athletic Bilbao.
Ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, irateganya kwerekeza amaso kuri Kaoru Mitoma w’imyaka 28 ukinira Brighton n’Ikipe y’Igihugu y’Ubuyapani, ndetse na Cody Gakpo, rutahizamu w’imyaka 26 wa Liverpool n’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi.
Ikinyamakuru Talk Sports nacyo cyatangaje ko amakipe atatu akomeye yo muri Saudi Pro League arimo Al-Ahli, Al-Nassr na Al-Qadsiah, yagaragaje ubushake bwo gusinyisha rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Koreya y’Epfo na Tottenham Hotspur, Son Heung-min w’imyaka 32. Izo kipe ziteguye gutanga miliyoni £34 kugira ngo zimwegukane.

