Amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bimwe na bimwe avuga ko Rodrygo Goes, rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, yaba ari mu biganiro byo kwerekeza muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia, yatewe utwatsi n’inzego zizewe z’inkomoko hafi y’uyu mukinnyi.
Ayo makuru yemejwe ko nta shingiro afitiye, ndetse bamwe mu bashinzwe gukurikirana isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi bemeje ko ari impimbano zitagamije ikindi uretse kuyobya rubanda.
Nk’uko byanavuzwe ku mukinnyi Gabriel Martinelli wa Arsenal, amakuru yamuvugaga mu biganiro na Al Nassr nayo yafashwe nk’ibinyoma.
Impande zombi, yaba abakinnyi cyangwa amakipe yabo, nta na hamwe byigeze bigaragara ko hari ibiganiro byatangiye cyangwa se ubushake bwo kugirana imikoranire muri iyi mpeshyi.
Rodrygo ari kwitegura umwaka w’imikino witezweho byinshi muri Real Madrid, aho azaba ari umwe mu bakinnyi bazifashishwa cyane na Xabi Alonso.
Al Nassr yo iracyari mu bikorwa byo gushaka abakinnyi bashya ariko ngo bafite urutonde rutandukanye n’urwa Rodrygo. Ndetse n’ingengo y’imari bafite muri iki gihe ntabwo ihuye n’ubusabe bw’uyu Munya-Brazil. Rodrygo we yifuza gukomeza gukina ku mugabane w’u Burayi, aho yizera ko azakomeza guteza imbere impano ye no kwitabira amarushanwa akomeye nka UEFA Champions League.
