Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kuvuga akari ku mutima ku bijyanye n’iterambere rya siporo mu Rwanda, aho yagaragaje ko ibirimo amarozi, kuraguza no gutanga ruswa ku basifuzi ntacyo byafasha igihugu mu kubaka siporo nyayo ishingiye ku ndangagaciro.
Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025. Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo nyinshi zirebana n’iterambere ry’igihugu, imibereho y’abaturage ndetse n’urwego rw’imyidagaduro n’imikino.
Mu bibazo byabajijwe harimo icyo Umunyamakuru wa RBA, Jado Castar, yamubajije kijyanye n’impamvu indangagaciro zashoboye kubaka igihugu, zirimo ikinyabupfura, ubwitange n’icyerekezo, ariko zikaba zitaragera ku rwego rwa siporo mu buryo bugaragara.
Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko siporo nyayo yubakwa ku bintu bitatu by’ingenzi: agaciro kayihabwa, imyiteguro myiza, n’impano karemano y’abakinnyi.
Yagize ati: “Siporo warebamo ibintu nka bibiri cyangwa bitatu. Icya mbere ni agaciro uyiha siporo ifite agaciro iyo uyitayeho kandi ukayifata nk’urwego rwubaka igihugu. Icya kabiri ni imyiteguro: ntushobora kubona umusaruro mu kintu utateguye. Icya gatatu ni impano: abantu ntushobora kubabaza ko badafite impano, ahubwo ni ugufasha abafite impano kuzibyaza umusaruro. Icyo udafite ntabwo wagikuraho ibirego.”
Yakomeje anenga imyumvire yo gukoresha amarozi no gutanga ruswa ku basifuzi nk’uburyo bwo gutsinda imikino, avuga ko ibyo atari wo murongo uhamye wateza imbere siporo.
Ati: “Iyo dushaka gutsinda binyuze mu nzira z’amarozi cyangwa ruswa, tuba twiyambura icyubahiro. Ibyo ntabwo byubaka impano cyangwa se ngo byongere ubushobozi, ahubwo bisenya icyizere n’ubupfura siporo igomba gushingiraho.”
Perezida Kagame yashimangiye ko siporo y’u Rwanda ishobora gutera imbere igihe abayobozi, abakinnyi, n’abafana bose bahuriza ku ntego yo kubaka urwego rufite ireme, rutagendera ku mayeri cyangwa amanyanga, ahubwo rushyigikira indangagaciro z’ubunyangamugayo, ubwitange n’icyerekezo.
Yasoje agira inama urubyiruko n’abayobozi b’amakipe kwirinda amagambo n’ibikorwa bitesha agaciro siporo, ahubwo bagaharanira kwerekana ubushobozi bwabo mu buryo bufatika.
Ati: “Nimucike ku nzira zigufi, mubikore neza, aho gutegereza ubufasha buvuye mu mayobera. Uwo ni wo murongo utanga icyizere ya siporo yacu.”


