Tariki ya 19 Nyakanga 2025, ni itariki itazibagirana mu mateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuko ari bwo umutwe wa AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, bigizwemo uruhare na Qatar nk’umuhuza ndetse n’umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe Afurika, Massad Boulos.
Aya masezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar aje akurikira andi yasinyiwe i Washington, hagati ya Leta ya Congo n’u Rwanda, agamije gushakira umuti w’igihe kirekire ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Leta ya RDC yari ihagarariwe na Sumba Sita Mambu, intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi, mu gihe AFC/M23 yari ihagarariwe na Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa uhoraho w’uwo mutwe.
Impande zombi zemeranyije ku gahenge, ko nta gikorwa cy’intambara kizongera gukorwa haba mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi. Ziyemeje kandi kwirinda itangazwa ry’amagambo y’urwango no gutiza umurindi ibikorwa by’urugomo.
Gusa, ibi byahise bitera impaka zishingiye ku bisobanuro bitandukanye buri ruhande ruha ayo masezerano. Leta ya Congo ishimangira ko AFC/M23 yemeye ko ubutegetsi bugomba gusubizwa Kinshasa mu duce iri tsinda ryitwaje intwaro ryigaruriye, ariko AFC/M23 irabihakana.
Muyaya Patrick, Umuvugizi wa Leta ya RDC, yanditse kuri X agira ati:
“Aya masezerano y’i Doha azirikana imirongo ntarengwa Leta ya Congo yakomeje gushimangira irimo kurekura ibice byose byafashwe na AFC/M23 ntayandi mananiza, inzego za Leta zikongera gukorera muri ibyo bice, igisirikare, igipolisi n’ubucamanza.”
Ibi byamaganiwe kure na AFC/M23, binyuze mu muyobozi bw’ishami ryayo rya politiki, Bertrand Bisimwa, wavuze ko bitateganyijwe na hamwe ko bagomba gusubiza Leta ubutaka yafashe, ahubwo ko ari ugushyira mu bikorwa uburyo bwo gufasha Leta gusohoza inshingano zayo.
“Ntibivuze kuvana ingabo mu bice, ahubwo bivuze uburyo bwo guha ubushobozi Leta igashobora kuzuza inshingano zayo,” — Bertrand Bisimwa.
Impande zombi ziyemeje gutangira gushyira mu bikorwa ayo masezerano bitarenze ku wa 29 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye, nk’uko byatangajwe n’ababaye abahuza. Hateganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi bazahurira i Washington mu gihe cya vuba kugira ngo bashyire umukono ku masezerano rusange agomba gukurikiraho.

